Perezida wa Ibuka ntiyemeranywa n’abavuga ko abakoze Jenoside bari babaye inyamaswa
Abashaka kumvikanisha ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari ndengakamere-muntu bakunze kuvuga ko abakoze Jenoside bari babaye inyamaswa cyangwa ibikoko.
Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa Ibuka, we ntiyemeranywa n’abavuga gutyo kuko kubita inyamaswa kwaba ari ukubagabanyiriza icyaha.
Ubwo mu Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye bibukaga Jenoside yakorewe abatutsi ku itariki ya 16 Gicurasi 2015, Prof. Dusingizemungu yagaragaje ko iyo nyito ihabwa abicanyi atayemera agira ati “Tuvuze ko abishe ababyeyi bacu n’abavandimwe bacu n’inshuti batari bakiri abantu, nta n’ubwo twaba tugifite uburenganzira bwo kubajyana mu butabera”.
Avuga rero ko bahiga abatutsi ngo babice “bari bakiri abantu, bari bafite ubwenge bwabo bwose”. Ngo ni na yo mpamvu bagomba kuryozwa ibyo bakoze.
Prof. Dusingizemungu anavuga ko mu bucamanza, iyo bavuze ko umuntu yakoze icyaha yasaze baba bari kumushakira inyoroshyacyaha. Ati “Tuvuze ko bari basaze, bari babaye nk’inyamaswa, icyo gihe twaba dushaka kuvuga ngo ntibari abantu bakwiye kujya mu butabera”.
Na none ati “Tuvuge ko bari babi, ariko bari abantu. N’ikimenyimenyi ngo ibyo bakoraga bari babizi, bari barabiteguye. Niba batari barabiteguye, wasobanura gute ko dufata igihe cyo kwibuka imiryango yazimye? Wasobanura gute ko i Kibirizi tujya kwibuka abagore n’abana bajugunywe mu cyobo?”
Asoza agira ati “Njyewe mbona ko bari abantu bazima, bafite ibitekerezo bibi. Ariko ntibari inyamaswa”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|