Umuryango wa CEPGL watangiye gutaha ibikorwa by’iterambere ry’abagore
Mu rwego rwo korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL) watashye isoko rihuriweho n’imipaka y’ibihugu by’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ryubatse ku mupaka wa Kavimvira muri zone ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC, aba bagore batewemo inkunga na CEPGL.
Ubwo batahaga iri soko ku wa 20 Mata 2015, Umunyamabanga wa CEPGL, Tuyaga Herman, yavuze ko muri gahunda zabo bafite imishinga migari igamije guteza abagore imbere binyuze mu mishinga y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, akaba ari muri urwo rwego ku ikubitiro bahereye ku gikorwa cyo gutaha rimwe mu isoko bubatse aha Kavimvira kugira ngo rifashe abagore kwiteza imbere.

Mu bihe biri imbere ngo buri umupaka uhuza igihugu n’ikindi mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na RDC uzaba ufite isoko rifasha abagore kuborohereza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho mu mwaka wa 2020 bateganya ko ibyo bikorwa byose bizaba byagenzweho.
Gabriel Kalonda Mbulu, Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo witabiriye uyu muhango, yavuze ko ibikorwa CEPGL ikorera abagore bizagira umusaruro ukomeye wo gufasha abagore bo mu bihugu by’ibiyaga bigari kwitunga no gutunga imiryango yabo bityo bakarushaho gutera imbere.
Aha kandi yasabye abagore bashyikirijwe iri soko kuzarifata neza baribyaza umusaruro ngo rizagire aho ribavana n’aho ribageza.

Umwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, Nteziryayo Antoinette yavuze ko bishimiye iki gikorwa cyane kuko kiziye igihe, ndetse ko biteguye kwereka CEPGL umusaruro bazaribyaza.
Gusa kimwe na bagenzi be barasaba ko abakora ku mikapa y’ibihugu byabo babakuriraho imbogamizi bagihura nazo zo guhura n’umutekano muke kuko hari ubwo rimwe na rimwe bigaragara.
Ku ruhande rw’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu Rwanda, uwitwa Furaha avuga ko nabo nibamara kubona isoko nk’iri nabo ngo bizabafasha kwagura ubucuruzi bwabo bityo bakabasha kwiteza imbere mu buryo bufatika.
Iri soko CEPGL yateyemo inkunga abagore rifite agaciro k’amayero ibihumbi mirongo inani na bitandatu ni ukuvuga amanyarwanda asaga miliyoni 65.



Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
batakereje neza kubaka iri soko maze abagore bagire aho bakorera hafatika