MINEDUC igiye gutangiza imfashanyigisho ziha umunyeshuri ubushobozi aho kuba ubumenyi gusa
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) igiye gutangiza imfashanyigisho nshya igamije guha umunyeshuri ubushobozi ikazasimbura iyari isanzweho yahaga umunyeshuri ubumenyi gusa ariko ntimuhe ubushobozi buhagije.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Mata 2015, Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yavuze ko iyi mfashanyigisho izanye isura nshya y’imyigire mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye kuko umunyeshuri azabasha kugira ubumenyingiro bukenewe mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Iyi nteganyanyigisho itandukanye cyane n’iyari isanzwe kuko iyari isanzwe yari ishingiye ahanini ku guha abanyeshuri ubumenyi (Knowledge based). Naho iyi izaba ishingiye ku guha umunyeshuri ubushobozi cyangwa ubumenyigiro (Competence based).”
Ibi bivuze ko ubumenyi butigijweyo ahubwo bugiye kongerwaho ubumenyi bw’ubuzima bwa buri munsi, ku buryo umunyeshuri akurana indangagaciro za kimuntu, nk’uko Rwamukwaya yakomeje abisobanura.
Ikindi ni uko muri izo mfashanyigisho ngo zizagabanya amasaha umunyeshuri yamaraga mu masomo, ahubwo ikamusigira umwanya wo gukora ubushakashatsi no gutekereza ku byizwe (Critical thinking).
Ngo zakozwe kandi hagendewe kuri gahunda igihugu kihaye mu iterambere nka gahunda y’imbaturabukungu n’ikerekezo 2020.
Ngo mu kuyikora bagendeye kandi ku kuba u Rwanda ruri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) hanafatirwa urugero ku bihugu byateye imbere nka Singapore.
Izi mfashanyigisho ngo zizatangizwa ku mugaragaro ku wa kane tariki 23 Mata 2015 ariko zikazatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri wa 2016, aho bizahera mu mashuri y’incuke, umwaka wa mbere n’wa kane w’amashuri abanza n’umwaka wa mbere ndetse n’uwa kane w’ayisumbuye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
MUTUBARIZE IMPAMVU UBUYOBOZI BW’AKARERE KA KAYONZA BUDAHEMBA ABALIMU.
Ibyo turabyishimiye.kuko umunyeshuri yaburaga akanya ko gutekereza kumasomoye.
Ibyo turabishigikiye cyane.
abashinzwe kuyonoza bayihutishe iyi ndumva izatuma abana bakura bafite ubumenyi bwisumbuyeho kuruta ubwo bahabwaga ubu