Bugesera: Umwe mu barohamye muri Cyohoha akomeje kuburirwa irengero
Umuntu umwe muri batatu barohamye mu kiyaga cya Cyohoha ya Ruguru ku mugoroba wo ku wa 20 Mata 2015 ubwo bavaga mu Murenge Mareba bajya mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera akomeje kuburirwa irengero.
Ibikorwa byo kubashaka byabaye mu gitondo cyo ku wa 21 Mata 2015, ku bufatanye bw’abarobyi na Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi (police Marine), byarohoye imirambo ibiri naho umwe ukomeza kubura.
Uwitwa Ngendahimana Faustin avuga ko yarusimbutse nyuma y’aho ubwato yari agiye kujyamo bwarohamye kuko umusare yamwangiye ngo umubare w’abo bwagombaga gutwara wuzuye niko kumubwira ko amutwara agarutse, ariko bakigera mu kiyaga hagati bukaba bwahise burohama.

Yagize ati “Hari umwana wari wuriye akazu k’abarobyi niwe watubwiye ngo ubwato burarohamye noneho dutangira kumva induru nyinshi, nibwo abarobyi barimo kuroba bahise bajya gutabara bamwe, nibwo abagera kuri batatu muri batandatu bavuyemo ari bazima ariko abandi batatu bahasiga ubuzima”.
Impamvu yo kurohama k’ubu bwato ngo ishobora kuba yatewe n’uburemere bw’ibyo bwari butwaye bwari burenze ubushobozi bwabwo, ndetse n’abari mu bwato bakaba nta myenda ibarinda kurohama bari bambaye.
Aha niho umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Nkurunziza François asaba abambuka iki kiyaga ko bagomba kwambara imyenda yabugenewe ndetse imitwaro ntizongere kugendana n’abantu.
Ati “Twafashe ingamba z’uko nta muntu uzongera kwambuka aya mazi atambaye imyenda yatuma atarohama ndetse nta n’ubwo abantu bazongera kugendana n’imizigo mu bwato”.

Ubwo bwato bwari butwaye amagare ane, imifuka y’ibijumba 5 ndetse n’abantu batandatu, barimo abagabo bane n’abagore babiri, hakaba harokotse abagabo babiri n’umugore umwe.
Ni ku nshuro ya kabiri iki kiyaga gitwara ubuzima bw’abantu kuko mu mwaka wa 2012 nabwo abantu batandatu bapfiriye muri iki kiyaga, impanuka nayo yatewe n’ibiro byinshi ubwato bwari butwaye.


Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
GOD take soul of those R.I.Ps
Imiryango y’abaguye mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru yihangane. naho ingamba zafashwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange ni nziza ariko zagombye gufatwa ahantu hose abantu bambuka bakoresheje ubwato,