Nyamagabe: Ambasade ya Suwedi mu Rwanda yishimiye ibikorwa by’iterambere Suwedi itera inkunga
Umunyamabanga mukuru muri ambasade ya Suwedi mu Rwanda ushinzwe iterambere n’ubukungu, Elina Scheja avuga ko yishimiye ibikorwa by’iterambere abaturage b’Akarere ka Nyamagabe bamaze kugeraho ndetse agashima urwego bimaze kugeraho rwo gushaka amasoko no gutanga akazi.
Yabivuze ku wa 20 Mata 2015 ubwo yasuraga bimwe mu bikorwa by’iterambere abaturage b’Akarere ka Nyamagabe bakora ku nkunga y’igihugu cye biciye mu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta wa World Vision, ndetse no kureba niba koko byarabakuye mu bukene.

Yagize ati “Nk’ambasade ya Suwedi twishyize mu murongo wa EDPRS wo guhanga imirimo ibihumbi 200. Rero turi kureba amahirwe n’ubufasha buhari mu guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi, ariko noneho abahinzi bagatera intambwe bakagera ku rwego rwo kubona amasoko ahagije”.
Bimwe mu bikorwa byasuwe harimo iby’ububaji, ubukorikori, abahinzi bamaze kugera ku musaruro ushimishije, ndetse n’aborozi biteje imbere bakaba bafite ikusanyirizo ry’amata.

Elina Scheja yakomeje avuga ko basanze akarere karateye imbere mu bijyanye no guhanga imirimo iteza imbere ba nyirayo ariko noneho ikabasha no gutanga akazi ku bandi baturage.
Yagize ati “biragaraga ko akarere kamaze gutera imbere mu kunoza umusaruro ndetse no guhanga imirimo myinshi mu baturage ndetse bikanahindura ubuzima bwa benshi, ubuhamya n’ibikorwa twiboneye uyu munsi tukaba turi bubigire impamba”.

Ibi bikorwa by’iterambere bizakomeza gufasha abaturage b’Akarere ka Nyamagabe, kuva mu bukene cyane ko aka karere kakunze kurangwa n’amapfa rimwe na rimwe yahitanaga abaturage.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza gukorersha iyi nkunga kuko bituma tudakomeza kurambiriza kuri izo nkunga kuko igihe runaka zahagarara