Ruhango: Ukekwaho kwica abantu 6 yabihakanye
Urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umuryango w’abantu 6 mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, ku wa 21 Mata 2015, rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu ruhame mu Murenge wa Byimana aho icyaha cyabereye, maze ahakana ibyaha aregwa.
Baribwirumuhungu wari wemeye ibyaha kuva agifatwa mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse n’ubwo yagezwaga imbere y’urukiko aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yavuzeko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma, kuko ngo yabyemereye ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kugira ngo yivane mukaga yari arimo, asaba urukiko ko rwatesha agaciro ibyo aregwa akagirwa umwere agasubizwa ubumuntu yambuwe.

Ku nshuro ya 3 agera imbere y’urukiko nibwo Baribwirumuhungu yemeye ko yiteguye kuburana, kuko izindi nshuro zose yagiye agezwa imbere y’urukiko agatanga impamvu zituma rusubikwa.
Baribwirumuhungu avuga ko nta ruhare nta ruto yigeze agira mu kwica uyu muryango wa Ngayaberura Silvestre, kuko nawe ngo urupfu rwabo yarumenye ari kwa Nyirasenge i Tambwe mu Murenge wa Ruhango, ubwo yajyaga kuri telefone ya mubyara we agasanga kuri Facebook amakuru avuga ko abantu bari nshuti ze bishwe, ndetse nawe ubwe bimutera ihungabana.
Gusa n’ubwo yahakaniye imbere y’urukiko rwari rwitabiriwe n’abaturage benshi ubwo yafatwaga yemeye ko ariwe wishe abantu 6 ndetse akabica wenyine.

Uru rubanza Baribwirumuhungu aruhuriyeho n’abandi bantu batatu, harimo 2 bivugwa ko bamufashije kwica aba bantu, ndetse na Simbarubusa Leonidas wamuhishe mu Karere ka Ngarorero, ari naho yafatiwe.
Ubushinjacyaha bushingiye ku bimenyetso bufite bwasabiye Baribwirumuhungu n’abakekwaho ubufatanyacyaha ko bakatirwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni 50, naho uwamuhishe we asabirwa igifungo cy’imyaka 5.
Aba bose bakaba basabye ko urukiko ko rwashishoza rugatesha agaciro ibyaha ubushinjacyaha bubahamya, bagasubizwa ubumuntu bambuwe.

Urukiko rumaze kumva ibivugwa ku mpande zombi, rwanzuye ko urukiko ruzasoma umwanzuro w’urubanza tariki ya 20 Gicurasi 2015.
Urupfu rw’aba bantu 6 bo mu muryango umwe rwamenyekanye tariki ya 31 Nyakanga 2014, abishwe bakaba ari abana batanu na nyina wa 6.

Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko ko numva ushinjwa ibyaha abihakana kandi bigaragara ko ariwe wabahitanye ubwo ntafite abandi arikubishyiraho? ntacyo agaragaze uwaba yarishe izo nzirakarengane, naho ubundi nuko igihano cyogupfa cyavuyeho nicyo yagahawe none rero nakatirwe burundu nyuma yoguhamwa n’icyaha.
Ntibyari Bikwiriye Ko Yakatirwa Burundu Umuntu Wishe Abantu Batandat Akwiriye Gupfa Kuko Umuntu Ninkundi
N.B
Burundu Hoya
Gupfa Yego
Ese ko mbona asigaye acyeye uyu munyabyaha birenze ukwemera?