Nyuma yo kugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, Yves Rubasha ukina mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 ya Portland Timbers muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yakoze imyitozo ye ya mbere mu Mavubi kuri uyu wa gatatu kuri Stade Amahoro.

Yves Rubasha nyuma y’imyitozo ye ya mbere yatangaje ko yishimiye uko yabonye igihugu cy’u Rwanda ndetse n’urwego yasanganye abakinnyi bagenzi be bakoranye imyitozo
Yagize ati":ubu nibwo navuga ko ngeze mu Rwanda mu by’ukuri ,nabonye ari igihugu gituje, ni igihugu cyiza cyane n’abakinnyi twakoranye imyitozo nabonye bari ku rwego rwiza kandi bafite imbaraga"

Abajijwe niba hari ikintu azi ku ikipe ya Somalia bazakina, yavuze ko nta kintu kidasanzwe ayiziho ariko bitazababuza kwitwara neza.
.
Rubasha ati"Nta kintu nzi kuri Somalia gusa icyangombwa ni uko tugomba gukina umukino mwiza kuko ndahamya ko uzaba ari umukino ukomeye,ndumva mfite icyizere ko ibizawuvamo bizaba ari byiza"

Ikipe y’igihugu ya Somalia izakina n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yaraye igeze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ndetse ikaza no gukora imyitozo yayo kuri Stade Amahoro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, mu gihe umukino wo uteganijwe kuri uyu gatandatu kuri Stade Amahoro guhera i Saa cyenda n’igice.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega mu RWANDA niheza ni ubwo bamwe mu bakinnyi bikundira hanze naze akorere igihugu kuko nacyo kimukeneye
uyumukinnyiashobora kuba arumuhanga