Imihanda yananiye Seburikoko izubakwa na NPD-COTRACO

Ikigo gishinzwe guteza imbere gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda (RTDA) kivuga ko imihanda yo mu Karere ka Rubavu yari yaradindijwe na rwiyemezamirimo Seburikoko igihe guhabwa NPD-COTRACO kugira ngo ishobore kurangira mu gihe cy’amezi atandatu.

Iyi mihanda yubakwaga ku mafaranga yatanzwe n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu biyaga bigari (CEPGL) ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi hagamijwe guteza imbere imijyi ihuza ibihugu bihuriye muri CEPGL, igikorwa cyagombaga kurangira gitwaye; Amayero 9 328 053,12 ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Amayero 8 298 012,17 ku ruhande rw’u Burundi hamwe n’amayero 6 301 619,24 ku ruhande rw’u Rwanda.

Ibitaka byari byashyizwe mu mihanda bitera ivumbi abantu, imvura yagwa nabwo bikaruhukira mu Kivu.
Ibitaka byari byashyizwe mu mihanda bitera ivumbi abantu, imvura yagwa nabwo bikaruhukira mu Kivu.

Imihanda Seburikoko yari ari gukora ihuza Imijyi ya Gisenyi na Goma, Rusizi na Bukavu hamwe na Bukavu na Bujumbura, ariko igikorwa cyagombaga kumara amezi 15 cyageze mu kwezi kwa Werurwe 2014 ibimaze gukorwa bingana na 3%, mu gihe amasezerano yasinywe mu kwezi kwa Werurwe 2013 agomba kurangira muri Nyakanga 2014.

Kudindira kw’ibikorwa byo kubaka iyi mihanda byatumye umuryango wa EU uhagarika isoko ryari ryahawe Seburikoko hashakishwa abandi bagomba kuyuzuza.

Imihanda Seburikoko yari ari gukora ifite ibirometero bisaga gato bitanu.
Imihanda Seburikoko yari ari gukora ifite ibirometero bisaga gato bitanu.

Kayisire Pasteur, umukozi wa RTDA, avuga ko nyuma yo gusesa amasezerano na Seburikoko, ubu NPD-COTRACO igiye gukomeza iyo mihanda nyuma y’amezi atandatu ikazaba irangiye.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko, n’ubwo Umujyi wa Gisenyi washyizwe mu mijyi igomba gukurikira Umujyi wa Kigali mu iterambere, binubira ko ibikorwa by’iterambere bitiyongera n’ibikozwe ngo amasoko atangwa ntarangizwa, ahubwo bigatera abaturage igihombo no kubaheza mu gihirahiro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyi nkuru ntiri professional,kuko itarimo impande zose!

Frank Shumbusho yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

It’ll be very disappointing,nimwanga guhitisha igitekerezo maze gutanga kuri iyi nkuru.Murakoze

Frank Shumbusho yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

NPD COTRACO yaje ikenewe nigire vuba itugezeho iyo mihanda nayo irakenewe.

alias yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka