Kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Mata 2015 wari umusi wa kabiri w’imyitozo ku ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitegura umukino uzayihuza na Somalia kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro.

Iyi myitozo yakozwe igitondo n’ikigoroba ikaba yanitabiriwe n’abakinnyi babiri bakina ku mugabane w’i Burayi barimo Salomon Nilisalike ukinira ikipe ya Saint Truiden yanabonye itike yerekeza mu cyiciro cya mbere mu bubiligi, ndetse na Kabanda Bonfils ukina mu butaliyani.

Amavubi azakina na Somalia mu mikino wa mbere tariki ya 25/04/2015 kuri Sitade Amahoro I Kigali. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 09/05/2015 ubere I Nairobi muri Kenya.

Iyi mikino uri mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Senegal nyuma yaho cyambuwe Congo Kinshasa yari kucyakira kuva tariki 5 kugeza tariki 19/12/2015,igikombe kizanatanga itike yo kwerekeza mu mikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil mu mwaka wa 2016
Andi mafoto y’imyitozo




Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Equipe yacu turayishigikiye,kd umutoza nKomereze aho tuzatsinda.