Musanze: Ambasaderi w’u Buholandi arashima imbaraga zishyirwa mu kurwanya ihohoterwa
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Leoni Cuelenaere arashima imbaraga n’ubushake Leta y’u Rwanda ishyira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bishimangirwa no kuba rivugwa n’abayobozi batandukanye kandi abahohotewe bakegerezwa serivisi.
Ibi Ambasaderi Leoni Cuelenaere yabitangaje ku wa Kabiri tariki 21 Mata 2015 ubwo yasuraga Ikigo “Isange One Stop Center” cyo mu Bitaro bya Ruhengeri cyita ku bahuye n’ihohoterwa cyane cyane rishingiye ku gitsina.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutambagizwa ibice bitandukanye bitangirwamo serivisi muri iyo nyubako bateye inkunga ingana na miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda, ambasaderi Leoni yavuze ko u Buholandi bufite ubushake bwo gukorana n’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, agashima n’uko umukuru w’igihugu agira uruhare mu kurwanya ihohoterwa.
Agira ati “Natangajwe n’uburyo u Rwanda rwita kuri iki kibazo, uwo ari we wese arakivuga by’umwihariko Perezida wa Repubulika. Ni ikintu gikomeye mukora kuko bituma abagore baza gushaka serivisi batikandagira”.

Isange one stop Center itangirwamo serivisi z’ubuvuzi, ubujyanama mu ihungabana no mu mategeko ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryo ku mubiri no ku mutima.
Umukobwa wiga kaminuza wafashwe ku ngufu n’abasore babiri wahawe ubufasha na Isange one stop Center yo mu bitaro bya Ruhengeri, mu mvugo ye igaragaza ko yiyakiriye nyuma y’ako kaga yahuye na ko, yabwiye Kigali Today ko serivisi yahawe zamufashije cyane.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Umulisa Henriette avuga ko mu gihugu cyose hamaze gushyirwaho ibigo bifasha abahuye n’ihohoterwa 9, ariko ngo uyu mwaka uzarangira ibitaro by’uturere byose bifite Isange One Stop Center, n’ubwo kubigeraho bishobora kugorana.

Yakomeje avuga ko hari gahunda y’uko ibi bigo bitanga ubufasha mu ihohoterwa bizashyirwa no mu bigo nderabuzima byose, icyakora ngo zishyirwaho kuko hari ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, agasaba ko abantu bose bagira uruhare mu kurikumira batanga amakuru.
Mu w’2013, mu Bitaro bya Ruhengeri hakiriwe abakorewe ihohoterwa 323 na ho mu w’2014 baba 259. Mu mezi abiri ashize gusa, abantu 68 nibo bageze mu Bitaro bya Ruhengeri bahohotewe, hejuru ya 90 % by’abo ni abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muri ino myaka ishize ubona urugamba rwo kurwanya ihohoterwa twaragiye turutsinda kuburyo ubona rwose ibyaha byi hohoterwa bigenda bigabanuka
ntabwo ihohoterwa rigifite umwanya mu Rwanda , ingufu zashyizwe murirwanya ni inshingano za buri wese