Ruhango: Batoraguye umurambo w’umwana mu mugezi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Mata 2015, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Tambwe ho mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango batoraguye umurambo w’umwana w’imyaka 13 witwa Bikorimana Sadi mu mugende w’amazi ariko ntibashobora kumenya icyamwishe.

Uyu mwana, mwene Ngendahimana na Musanabera, ngo yavuye iwabo ku wa 19 Mata 2015 ngo agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo, iwobo baramutegereza baramuheba.

Mu gihe umurambo we ukiri mu Bitaro bya Kabgayi ngo ukorerwe isuzuma, inzego z’umutekano na zo ngo ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekana icyaba kishe uwo mwana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mana we mbega ibyago mwihane disi ruhukira mumahoro. Gusa muri aka kagali haba ubugome byinshi cyane

moya yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka