U Rwanda rugiye kubaka ibyambu ku Kiyaga cya Kivu
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere gutwara bantu n’ibintu mu Rwanda (RTDA) buvuga ko bugiye gutangiza ibikorwa byo kubaka ibyambu ku kiyaga cya Kivu hagamijwe korohereza abakora ingendo zo mu mazi.
Tariki ya 20 Mata 2015 itsinda rishinzwe ubukungu n’Imari mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena zasuye Akarere ka Rubavu mu rwego rwo kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo guteza imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi, basura n’ahagomba kubaka icyambu mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

N’ubwo icyambu kitaratangira kubakwa, umukozi wa RTDA, Kayisire Pasteur avuga ko hari gahunda yo kubaka ibyambu bitatu bizajya bikoreshwa mu korohereza ubwikorezi bwo mu mazi, ibyambu biteganyijwe kubakwa mu Turere twa Rubavu, Karongi na Rusizi.
Kayisire Pasteur avuga ko icyambu kizabanza kubakwa mu Karere ka Rubavu kandi amafaranga agera kuri miliyari akaba yarateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016.
N’ubwo hatagaragazwa ingano y’icyambu kizubakwa cyangwa niba hasongerwa amato akorera mu Kiyaga cya Kivu, ubwikorezi mu kiyaga cya Kivu burakenewe mu kongera ubuhahirane mu Turere dukora ku kiyaga cya Kivu kuko ingendo zikorerwa mu kiyaga cya Kivu ari nke.
Kayisire Pasteur avuga ko icyambu kizubakwa mu Karere ka Rubavu kizaba ari gito kikazagenda cyagurwa bitewe n’uko ubwikorezi bwo mu mazi bwiyongera kuko ubu butaratera imbere.
Mu kiyaga cya Kivu habarirwa ubwato bunini bwatanzwe na Perezida Kagame yageneye abaturage bo ku Nkombo butwara abantu Rubavu-Rusizi, ubundi buva i Rubavu bugarukira i Karongi, abaturage bakavuga ko uko ingendo zo mu mihanda zitera imbere n’ingendo zo mu mazi zagombye gutezwa imbere bigafasha uturere duturiye ikivu guhahirana kuko n’amato akoreshwa mu kiyaga cya Kivu adafite ikoranabuhanga rigezweho.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
hakenewe ubwato bundi bwo kunganira usanzwemo rwose,kuKo muribuka ubwo police yafataga ubwari butwaye abagenzi bakubye 2 abari bagenewe kugenda muri ubwo bwato. urumva rwose ko hari abagenzi benshi bifuza gukoresha inzira y’amazi kdi muminsi yose
ikiyaga cya kivu kibyazwe umusaruro uko bikwiye maze abagituriye batere imbere uko bikwiye