Urukiko rukuru rwategetse ko Bahame Hassan na mugenzi we bakomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, ku wa Kabiri tariki 21 Mata 2015 rwatesheje agaciro ubujurire bwa Bahame Hassan wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Kayitesi Judith wari umujyanama mu by’amategeko bwasabaga ko barekurwa bakaburana bari hanze.

Abacamanza bane, mu makanzu y’umukara n’ibara ry’umweru, binjiye mu ngoro y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze saa Kumi na 15 (16:15), umucamanza ageza ku bantu bake bitabiriye isomwa ry’urubanza umwanzuro w’urukiko, icyakora ari Bahame na Kayitesi nta n’umwe wari uhari.

Mu isomwa ry’uru rubanza ryamaze iminota 10 gusa, umucamanza yavuze ko icyaha cya ruswa baregwa gikomeye kandi bafunguwe by’agateganyo bashobora gutoroka ubutabera cyangwa gusibanganya ibimenyetso by’ibyaha bakurikiranweho.

Urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rwemeje ko Bahame na mugenzi we bakomeza gufungwa by'agateganyo.
Urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rwemeje ko Bahame na mugenzi we bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwanzuye ko bakomeza gukuriranwa n’ubutabera bafunzwe ariko urubanza rukazatangira kuburanishwa mu mizi bitarenze iminsi 15.

Bahame wari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Kayitesi Judith wari umunjyanama w’akarere mu by’amategeko batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano hagati muri Werurwe 2015 bakurikiranweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwasuzumye niba barekurwa cyangwa bafungwa by’agateganyo, maze rwemeza ko bakomeza bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Icyakora, iki cyemezo cy’urukiko nticyashimishije abaregwa bakijurira mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze.

Nk’ uko ubushinjacyaha bwabigaragaje, Bahame na Kayitesi bakurikiranweho kwaka ruswa rwiyemezamirimo witwa Mukamitari Adrienne ingana na miliyoni enye kugira ngo uwari umuyobozi w’akarere amuhe ikibanza cy’ingurane yagombaga kubakamo hoteri, nyuma y’uko aho yari yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) kimwimye ibyangombwa.

Kayitesi wafatanwe ayo mafaranga, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, ashinja Bahame ko ari we wari wayamutuye.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka