Rusizi: Nzeyimana na bamwe mu bo bari bafunganywe bagizwe abere

Ku wa 22 Mata 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwagize abere Nzeyimana Oscar wari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bayihiki Basile wari umuyobozi w’akarere wari wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi, ndetse na Nzayituriki Théoneste wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu bitaro bya Gihundwe, ku byaha bari bakurikiranyweho byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Uru rukiko kandi rwahamije icyaha cy’inyandiko mpimbano Ndamuzeye Emmanuel wari ushinzwe ubuzima mu Karere Rusizi na Muhawenimana Juliette wari ushinzwe ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza.

Nyuma yo guhamwa n’icyaha kuri abo babiri; Ndamuzeye Emmanuel yakatiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe asubikirwa amezi 9, bivuga ko agomba gufungwa amezi 3, naho Muhawenimana Juliette we yakatiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka gisubitswe. Aba bombi icyaha cyahamye kandi bagiye banakatirwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kuri buri wese.

Nzeyimana Oscar na bamwe muri bagenzi be bagizwe abere, abandi babiri bahamwa n'icyaha.
Nzeyimana Oscar na bamwe muri bagenzi be bagizwe abere, abandi babiri bahamwa n’icyaha.

Kuba abahamwe n’icyaha bagiye basubikirwa igifungo ngo ni uko icyaha bakoze kitagize ingaruka zikomeye ku bantu, gusa iyo usubiyemo icyaha kimwe nk’icyo usubizwa ibyo bihano.

Kuba kandi urukiko rwagize abo bahoze ari abayobozi abere ngo ni uko batagambiriye gukora icyo cyaha kuko bagiye basinya raporo zakozwe n’abandi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

NIZERE KO BAHITA BASUBIZWA MU KAZI!

Ben yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

iturize Imana niyo izi uko umuzima bwawe buzagenda.

kayiranga yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

Weho wiyise KAMALI ujye utanga ibitekerezo ariko umenye no kubihuza n’inkuru. imihanda ya Rusizi, isoko n’umwanda waryo, amakoperative yaho, kudashaka gukorana n’abandi banayrwanda batahakomoka, akazu k’abanyacyangugu bihuriye he n’inyandiko mpimbano yaregwaga aba bayobozi. nubwo nta rubanza baciriwe mfite navuga ko urukiko rwakoze akazi karwo kuko ibyo bari bakurikiranweho ari ugutekinika bazamura imibare yo muri mutuelle kugira ngo bese imihigo nk’aba Karongi na Nyamasheke kandi bo ntibigeze banafungwa. mbone nanjye nk’uko urukiko rwabivuze guhimba imibare nta gihombo umuturage yabigiriyemo kuko batabarega kurya amafaranga yabo batanze ku buryo havugwa ko hari ingaruka byagize ku muntu watanze mutuelle ngo abe yarabuze uko ajya kwivuza. gusa abayobozi bandi barebereho ntibagasinye ibyo batasomye neza kuko bazajya bagwa mu makosa batabizi kandi ni n’umuco mwiza.

Alias Cyuma yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Twishimiye imyanzuro y’urukiko nonese ko bagizwe abere barahabwa akandi kazi ko bari bamaze gusimbuzwa?

Felix yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Dushimiye Imana cyane nibaze mumuryango nyarwanda dufatanye kubaka!!!!

matabaro paulin yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Imana ihabwe icyubahiro! Nubundi ni systeme yashakaga kubaruka gusa naho iby’ibyaha kwari ukubeshya. Mayor niyigire muri Business ayo yarunze azamutunga, naho Basile niba aba umuvunjayi simbizi, ubanza nta mitungo myinshi yagiraga!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

iyi myanzuro y’urukiko iranshimishije

alias yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Nibabafungure kuko na Mayor wa Nyamasheke na Karongi barafunguwe kandi bararegwaga ibyaha bimwe gusa ntibisobanutse.

Bboo yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

IMANA NIYO NKURU YEREKANYE UBUBASHA BWAYO .AMEN

Bonaventure MUTUYIMANA yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Nukuvuga ko Umuyobozi azajya asinya ibyo bamuzaniye byoze yizeye ko ntangaruka bizamugiraho.Kuyobora ni ugusinya udashishoje ibyo baguhaye?

yandereye Clemence yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Ibya Rusizi nuko bimeze, ese ubucamanza bwaho bwo n’ubuhe, aka Karere karanze karananiranye, abantu baba muri ruswa gusa no gutekinika, ngo babarekuye ngo ntibyagize ingaruka zikomeye kubaturage, igipimo cyuka ntangaruka zabay ekubaturage ni izihe?kubeshyer aumuntu ngo arivuza kandi atinya kugera kwa muganga kubera nta mituelle, ubu se nibura bazi abantu bapfuye kubera iyu mpamvu,tureke nibyo, jya mu mihanda ya Rusizi urebe uko yubatse, jya mw’isoo urebe umwanda waho, kurikirana amakoperative yaho ureb euko yadindijwe n’abayobozi, n’inzego zitandukanye kubera gushaka indonke za buri munsi aho bivanga muri koperative y’aba motari nibindi.....oya hari byinsh bitagenda neza , noneho RUsizi ifite n’umuco mubi wo kudashaka gukorana n’abandi banayrwanda batahakomoka, wagira ngo n’akazu kabanyacyangugu ..sinzi niba bazi gahunda ya leta....

kamali yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Niba yabaye umwere se araza gusubizwa icyubahiro yatswe cg kwari ukugirango ahigamire abandi?

Toto yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka