Abana b’abakobwa ngo bakomeje guteshwa ishuri no kutitabwaho by’umwihariko

Abitabiriye inama Umujyi wa Kigali wagiranye n’abafatanyabikorwa bawo ku wa kabiri tariki 21 Mata 2015, basaba ko abana b’abakobwa bahabwa umwihariko mu myigire yabo kandi bagafatwa kimwe n’abahungu mu miryango; ibi bikaba byabafasha kwiga bakarangiza bakaminuza ndetse bakagera ku ihame ry’uburinganire.

Umujyi wa Kigali ndetse na bamwe mu bakoze inyigo y’igerageza barimo Musenyeri John Rucyahana, ukuriye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, bagaragaje ko abana b’abakobwa batangira amashuri abanza ari benshi cyane ariko bagera muri kaminuza ari mbarwa.

Musenyeri (Bishop) Rucyahana ati “Abana b’abakobwa nibo bahura n’ingorane zo gufatwa ku ngufu no gushukishwa amafaranga. Hari umurenge umwe gusa duherutse kujyamo dusanga abakobwa bagera kuri 72 baratwaye inda z’indaro”.

Abayobozi b'Umujyi wa Kigali n'abafatanyabikorwa mu nama iganira ku iterambere ry'umugore binyuze mu burezi.
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa mu nama iganira ku iterambere ry’umugore binyuze mu burezi.

Yakomeje asobanura ko inyigo iramutse ikozwe mu gihugu hose umubare waba ari munini cyane. Yavuze kandi ko hakiri ikibazo cyo kudafata umwana w’umukobwa kimwe nk’uw’umuhungu mu bijyanye n’imyumvire n’imirimo akoreshwa mu ngo, ndetse ngo abakobwa ntibabona ibibafasha kwiga neza bikurikije imiterere yabo nk’abakobwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba yashimangiye ibyavuzwe na Bishop Rucyahana, anavuga ko bagiye kwigisha ababyeyi gutanga uburere bwiza ku bana b’abakobwa, kubajyana mu ishuri no kubashakira amikoro ajyanye n’umwihariko w’imiterere yabo.

Abayobozi b'uturere, abahagarariye amadini n'imiryango nterankunga itandukanye, bitabiriye inama yiga ku iyubahirizwa ry'uburinganire.
Abayobozi b’uturere, abahagarariye amadini n’imiryango nterankunga itandukanye, bitabiriye inama yiga ku iyubahirizwa ry’uburinganire.

Ati “Umwana w’umukobwa agire ahantu hihariye ku ishuri ashobora kwifashisha mu gihe ari mu mihango atarinze gusiba kwiga; ibyo ni ibintu bagomba kumenya”.

Abafatanyabikorwa b’Umujyi wa Kigali kandi bajya inama yo gushaka uburyo abagore bajya bakangurirwa kwishakira umutungo badategereje ibyo bahabwa n’abagabo, kuko ngo aha ari ho bakurizamo ingaruka zo kubyara abana batateguye, indwara z’ibyorezo, ubukene no guteshwa agaciro.

Abayobozi b'uturere tugize Umujyi wa Kigali, abahagarariye amadini n'imiryango nterankunga itandukanye, bitabiriye inama yiga ku iyubahirizwa ry'uburinganire.
Abayobozi b’uturere tugize Umujyi wa Kigali, abahagarariye amadini n’imiryango nterankunga itandukanye, bitabiriye inama yiga ku iyubahirizwa ry’uburinganire.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka