Minisitiri Kanimba atangaza ibi mu gihe abikorera 2837 baturuka mu ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali bagiye mu itorero i Nkumba, mu Karere ka Burera, mu byiciro bitandukanye.
Buri ntara yajyaga mu itorero ukwayo ikamarayo icyumweru abacuruzi bigishwa amasomo atandukanye yiganjemo ayo gukunda igihugu, n’ay’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bigomba kubafasha mu bucuruzi bwabo.

Tariki ya 18 Mata 2015, ubwo Minisitiri Kanimba yasozaga icyiciro cya nyuma ry’iryo torero ryari ririmo abikorera 487 bo mu Ntara y’Uburengerazuba, yavuze ko iryo torero ryafashije kubaka umucuruzi w’icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye.
Avuga ko uwo mucuruzi w’icyerekezo ari uhora yibuka inshingano Abanyarwanda bamutegerejeho mu kuzamura ubukungu.
Agira ati “Twakoze ibintu bisa nk’ibitangaza mu Rwanda mu myaka yashize; aho ubukungu bwacu bwashoboye kuzamuka ku mpuzandengo ya 8%, mu gihe kirenga imyaka 15…ari naho twahereye dutekereza yuko dushobora gukora intambwe irenze ahongaho…11,5% ni yo ntego twihaye, kandi twemeza yuko nta wundi uzabikora, ni abikorera b’Abanyarwanda”.
Akomeza avuga Leta izakomeza kubagira inama no kuborohereza ariko n’aho bibaye ngombwa “tugafatanya mu mishinga imwe n’imwe”.

Minisitiri Kanimba yungamo avuga ko umucuruzi uzafasha u Rwanda kugera kuri izo ntego ari umucuruzi uhora mu ishoramari n’imishinga kandi ataganya ahubwo agaharanira kubona ibisubizo.
Akomeza avuga kandi ko itorero ry’abikorera ryafashije kubaka abacuruzi barangamiye isoko mpuzamahanga aho gukorera ubucuruzi bwabo mu Rwanda gusa.
Aba bikorera bose banyuze mu itorero icyo bahuriyeho ni ukwishyira hamwe, maze buri ntara n’Umujyi wa Kigali hagatangizwa imishinga minini hagendewe ku bahirwe y’ubucuruzi ahari.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwo ngo ruteganya kumurikira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame izo ntore, mu rwego rwo kumwereka abacuruzi biyemeje kugendera mu cyerekezo u Rwanda rwihaye.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|