Film nshya igaragaza uko Abanyarwanda bahezwa hanze na bene wabo
Hasohotse Film Unzi Igice igaragaza uko Abanyarwanda bari mu mahanga badatahuka kubera ko bababeshya uko u Rwanda rutari, kugira ngo bagumane imitungo.
Film Unzi Igice, yanditswe na Nyirinkindi Uwezeyimana Clement, igaragaza neza uko mu Rwanda hari Abanyarwanda babeshya bene wabo baba mu mahanga bababwira ko u Rwanda rudahagaze, mu rwego rwo kugira ngo batazigera batekereza gutaha, kugira ngo bagume mu mitungo yabo ndetse bamwe unasanga baranayigurishije.

Clement avuga ko ajya kwicara agatekereza kwandika iyi film, yabitekereje nyuma y’uko hari imwe mu ncuti ze wari warahungiye hanze y’igihugu, nyuma akajya abaza uko mu Rwanda bimeze, bene wabo bakajya bamubwira ko uko u Rwanda rutari.
Ati “Byarambabaje cyane, twari duturanye iwacu Gikongoro, bakajya bamubeshya bakamubwira ibintu bibi gusa kugira ngo atazigera atahuka, ariko njye naje kubimufashamo mubwiza ukuri uko u Rwanda rurimo gutera imbere”.
Akameza avuga ko, hari ingero nyinshi afite za bamwe mu nshuti ze agenda yumva mu biganiro, babeshya bene wabo bakabereka uko u Rwanda rutari, bagamije inyungu zabo bwite.
Ati “Iyi film nayanditse ndanayikina ahanini ngamije kwereka abanyarwanda ababa hanze “Diaspora”, uko u Rwanda ruhagaze ubu nkanabereka uko dushaka u Rwanda muri vision 2020, kugira ngo bihere ijisho aho kujya babeshywa”.

Iyi Filme kuyita “Unzi Igice” ngo yashakaga kumvikanisha ko abantu bari mu mahanga u Rwanda baruzi igice, uko barubwirwa Atari ko rumeze ubu.
Iyi Filme, igaragaramo umusaza utuye za Nyarutarama, aho abeshya murumuna we ko u Rwanda nta terambere rizigera rihagera. Aho agenda agafata amafoto y’ahantu hadasa neza, akayamwoherereza amwereka uko u Rwanda ruri.
N’ubwo akora ibi aza kugaragara agenda mu modoka nziza, ndetse anatuye mu mazu meza, ahanini yarabigezeho kubera imitungo ya murumuna we yariye.
Uwizeyimana wanditse iyi Film akanayikina, ubusanzwe yikorera akazi k’ubucuruzi, iyi film akaba ayisohoye nyuma y’imyaka itatu ayitekerezaho.
Ushaka iyi Filme wayisanga kuri https://www.youtube.com/watch?v=BAhD3vx8HJg
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi filime ninziza pe! gusa nitugahe amaso gusa. tujye Dukuramo ninyigisho kandi tuzishyire mubikorwa.
Iyi film iranyemeje,biragoye kwemera ko yakorewe mu Rwanda kbsa.En plus harimo ubutumwa bufatika.Good job Uwizeyimana Clement,keep it up!
mana we muraje kwemera kbsa mbega film iryoshye unzi igice film by uwizeyimana clement
Iri ni ikosora haba mu mikinire n’ubutumwa itanga. Keep it up Uwizeyimana Clement. Uziye igihe!
Dore umugabo ureba kure ahubwo bireze ibyo yakinye ahubwo c aboneka ate?
igikorwa nkiki ni inyamirwa, abanyarwanda twese turusheho gusobanura no gusabanukirwa iterambere,umutekano n’ibindi byinshi byiza biri mu gihugu cyacu,felicitation kuri Uwizeyimana Clement.
At least this is movie, keep it up!!
yoooo ariko abo banyarwanda barabaroze, banga na bene Wabo? ngaho bayobozi unva ko mwabuze inpfashanyigisho!!!!
mbega byiza we maze kuyireba abayobozi b,igihugu nibafate iya mbere bigishe abanyarwanda bayifashishije dusabe n,abari muri Rwanda day bayirebe bravoooo