Muri Rwanda Day bamaze kwakirana Perezida Kagame ubwuzu n’amashyushyu

Ubwo Perezida Kagame ari na we mushyitsi mukuru ubwo yageraga ahari kubera ibirori bya Rwanda Day yakiranwe ubwuzu n’urugwiro rudasanzwe.

Saa kumi n’ebyiri n’iminota 13 Perezida Kagame aherekejwe n’abanyacyubahiro batandukanye ni bwo yinjiye mu cyumba mberabyombi kibera ibiror bya Rwanda Day, abagabo n’abagore bambaye cyane cyane amakoti y’umukara n’imikenyero bahagurutse bamwakiza amashyi n’impundu ndetse bazamura amadarapo bamwereka ko bamwishimiye cyane.

Perezida Kagame akihagera yakiranywe ibyishimo.
Perezida Kagame akihagera yakiranywe ibyishimo.

Ibyo byajyanaga n’intero igira iti “Muzehe wacu, Muzehe wacu” ku buryo umusangiza w’amagambo, Nsengiyumva Ramazani byabaye ngombwa kubasaba ituze kugira ngo baririmbe indirimbo yubahiriza igihugu.

Akanyamuneza ko guhura kw’Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo hanze na Perezida wabo bigaragara ku maso ya buri wese.

Muri ibi birori bimaze iminsi ibiri, Perezida Kagame ahise atangira kugeza ijambo nyamukuru ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bagera ku bihumbi bine bitabiriye uyu munsi wa Rwanda Day.

Harabaho n’umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo ku byateza imbere igihugu cyabo na bo bagizemo uruhare.

NSHIMIYIMANA Leonard

Leonard Nshimiyimana & Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kagame arasobanutse reba urukweto na jeans yambaye genda uri mzehe kijana koko

kay yanditse ku itariki ya: 3-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka