Umuyobozi ushinzwe Umutekano n’Igisirikare muri FDLR yatahutse

Colonel Augustin Nsengimana wari ashinzwe umutekano n’igisirikare muri FDLR kuri uyu wa 1 Ukwakira 2015 yatahutse mu Rwanda.

Col Augustin Nsengimana usanzwe uzwi ku mazina ya Blaise Cadence/Rugwiro Jules yageze mu Rwanda avuye mu kigo cya Monusco kiri mu Mujyi wa Goma cyakira abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro aho bivugwa ko yageze ku wa 26 Nzeri 2015.

Col Augustin Nsengimana watashye mu Rwanda avuye muri FDLR.
Col Augustin Nsengimana watashye mu Rwanda avuye muri FDLR.

Akigera mu Rwanda akaba yatangarije Kigali Today ko yishimiye kugaruka mu gihugu cye agasanga umuryango we ataherukaga.

Amakuru dukesha umwe mu babanye na we mu mashyamba ya Kongo, avuga ko Colonel Augustin Nsengimana yahoze yungirije Col Nzabanita Lucien uzwi ku mazina ya Karume Andre ubu uyobora inkeragutabara za FDLR (reserved forces).

Colonel Nsengimana yaje kugirwa umuyobozi ushinzwe umutekano n’igisirikare muri FDLR iyoborwa na Gen Maj Iyamuremye Gaston uzwi nka Rumuli Byiringiro Victor.

Colonel Nsengimana ngo yagiye kuri uyu mwanya gufasha Gen Maj Hakizimana Appolinaire uzwi ku mazina ya Amikwe Poete ufatwa nka Minisitiri w’ingabo muri FDLR utameze neza kubera uburwayi.

Colonel Augustin Nsengimana yavukiye i Gafunzo mu Karere ka Nyamasheke mu 1967. Muri Mata 1994, yari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Lieutenant aba muri Batayo ya 71 yitwaga Huye ikaba kuri Mont Kigali.

Yavuye mu Mujyi wa Kigali ahungira muri Kivu y’Amajyepfo mu Nkambi ya Kashushi yaje kuvamo ajya Tingi Tingi.

Mu 1997 yifatanyije n’abacengezi batera u Rwanda nyuma yo kwiyunga na ALIR. Ni umwe mu bateye Umujyi wa Gisenyi agaragara no mu bindi bitero bitandukanye byatumye akomereka bikomeye asubizwa muri Kongo.

Atashye mu Rwanda nyuma y’iminsi mike u Rwanda rugiranye na Kongo amasezerano y’ubufatanye bwo kurwanya FDLR bivugwa ko ikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo.

Aje akurikira Lt.Col Nibabaza Gerard uzwi nka Mambo wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi mu gisirikare cya FDLR Foca (G1), wageze mu Rwanda ku wa 18 Nzeri 2015 atahukanye n’umuryango we.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 9 )

Ni baze dufatanye kurwubaka ,abwire n’abandi baze aha n’iwabo dufatanye kurwubaka

matama yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

UN yarananiwe nonese bari kwizana.muze turwubake kabisa

hodali a. yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

karibu i rwanda nabandi nibaze

murenzi yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

aho abayobozi ba congo n u Rwanda bahuye muri gahunda yo kurwanya fdlr, biri gutanga umusaruro.courage bayobozi

rihanna yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

ahubwo nibashishikarize nabagenzibabo bosekuza mugihugu bareke gutesha abantu umutwe

umuhoza gilbert yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

KUBERA MURWANASHAKA YAKATIWE SE??? ubu se aba congoman fdrl yahemukiye urumva ntacyo i
umutima ugushinja n abo abacengezi bahekuye bazarangira gutyo tuuu????

kuri gusa yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

kubera murwanashyaka yakatiwe se???? Ubu se aba congoman bahemukiwe na FDRL

kuri gusa yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

nibagaruke murwababyaye ishyamba ritazabankenya.

sibo joseph yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Erega nibitahire mwurwababyaye kuko ni amahoro

didos yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka