Milioni 25 zirakira amakipe 20 muri Zone 5
Amakipe 20 niyo yamaze kwemera kwitabira imikino ya zone 5 ya Basket,aho milioni 25 arizo zitaganijwe gukoreshwa mu marushanwa azabera i Kigali kuva kuri iki cyumweru
Kuri uyu wa kane taliki ya 01 Ukwakira 2015, ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball hateraniye ikiganiro n’abanyamakuru,ikiganiro cyari kiyobowe n’umunyabanga mukuru wa FERWABA Richard Mutabazi.
Muri iki kiganiro hibanzwe ku myiteguro y’irushanwa ry ‘akarere ka Gatanu (Zone 5) rizabera mu Rwanda kuva kuva 4/10/2015 kugeza 11/10/2015 ,rikazahuza ibihugu 20 ari byo bimaze kwemeza kuzaryitabira kugeza ubu.
Nk’uko byagarutsweho muri iyi nama,biteganijwe ko hazakoreshwa ingengo y’imari ya Milioni zigera kuri 25,ari nayo nkunga yatanzwe na Minispoc,ndetse bikanavugwa ko aya mafaranga adahagije,ariko bitazabuza irushanwa kugenda neza nk’uko byatangajwe na Richard Mutabazi
Richard Mutabazi yagize ati“Ntitwigeze tuvuga ko tutishimiye inkunga,kuko inkunga ni inkunga,cyereka iyo riba ideni baturimo,iyo tuza kuyigaya twari kuvuga ko tutazakira iri rushanwa,nibyo koko inkunga ni nkeya,ni nayo mpamvu muzabona hari byinshi bitazakorwa,ariko ntibizabuza irushanwa kuba”

Biteganijwe ko ingengo y’imari ishobora kuzagera kuri Milioni 30,mu gihe kwishyuza kuri Stade bateganya ko bishobora kwinjiza Milioni zigera kuri eshanu mu gihe iyi mikino izamara.
Muri iyo ngengo y’imari kandi nk’uko byasobanuwe,harimo milioni icumi zahawe amakipe ngo abshe kwitegura neza aya marushanwa,andi akazakoreshwa mu bikorwa birimo gucumbikira amakipe,gutegera aba komiseri b’irushanwa,n’ibindi.
Amakipe azitabira irushanwa yiyongereye
Mbere byari byatangajwe ko iamakipe agera kuri 17 ariyo yamaze gutangaza ko yiteguye gukina aya marushanwa,gusa andi makipe atatu yo muri Tanzania harimo Don Bosco (abahungu n’abakobwa) na JKT mu bahungu,zamaze kwemeza ko nazo ziteguye kwerekeza I Kigali.
Amakipe yemeye kwitabira irushanwa kugeza ubu
Mu bagabo
1- URUNANI (Burundi): ari nayo yegukanye iki gikombe 2014
2- Kenya Port Authority - KPA (Kenya): yegukanye umwanya wa 2 muri 2014
3- ESPOIR BBC (Rwanda)
4- CITY OILERS (Uganda)
5- TIGER HEAD Power (IUganda)
6- CSK BBC (Rwanda)
7- GEZIRA (Egypt)
8- ULINZI BBC (Kenya)
9- DYNAMO BC (Burundi)
10- National for Engeneering & Logistics (S. Sudan)
11- ETHIOPIA Water Sports Basketball (Ethiopia.)
12-Don Bosco (Tanzania)

Mu bagore
1- USIU (Kenya): Defending #Champions2014
2- UBUMWE BBC (Rwanda)
3- APR BBC (Rwanda)
4- KCCA (Uganda)
5- BERCO Stars BC (Burundi)
6- House Agency (Ethiopia.)
7-Don Bosco (Tanzania)
8-JKT (Tanzania)
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Basket yacu mu Rwanda yasubiye inyuma bitewe nuko fédération na ministère y’umuco na sport ubwayo itigeze Iha agaciro ibibuga bishobora gukinirwaho.
Kuko kurubu hafi y’ibibuga byakinrwagaho nabatangira cyangwa abakina babifitiye ubishake byarafinzwe kugeza kuri stade amahoro ngo bigombwa kwishyurwa. Ikindi ntabwo Izo infrastructure zahawe agaciro mu Rwanda nkuko football ihabwa bako agaciro ka soccer miyandi magambo.
Iki ndi navuga nuko na investissements yamafaranga agera muri fédération ya basket utapfa kumenya icyo yakoreshejwe kabone nubwo wabisanga mumpapuro ariko ntibigere kuri résultats ingana nicyo iyo financement yasabiwe.
Karako ibindi nukubishakisha Cg tukaganirira hamwe twese twungurana ibitekerezo
basket yo mu rwanda yasubiye inyuma cyaneee, mwatubwira icyabiteye
iki gikombe kizasigare mu rwanda
espoir turagushigikiye tukuri inyuma igikombe nicyacu