Nyampinga Keza Joannah akeneye amajwi mu marushanwa y’isi
Nyampinga w’Umurage Bagwire Keza Joannah akeneye amajwi y’Abanyarwanda ngo abashe kwegukana intsinzi mu marushanwa y’ubwiza bushingiye k’umurage ku rwego rw’isi.
Uyu mwari wabashije kwegukana iri kamba mu Rwanda ahanganye na bagenzi be bagera muri 59 aho kuri uyu wa 2 Ukwakira2015 yari kumwanya wa 10 n’amanota 142 naho ku mwanya wa mbere hakaba hariho umunya Philipines Nueva Ecija ku majwi 446.

Guha amahirwe uyu Munyarwandakazi ni ukujya kuri http://431130.tbits.me/ ugakanda “Vote” munsi y’ifoto ye ukaba umuhaye amahirwe yo kwegukana iri kamba.
Umuntu umwe yemerewe gutora inshuro ebyiri gusa mu masaha 24, hakaba hasigaye gusa igihe kingana n’iminsi 41 kuko irushanwa rizasozwa ku itariki 15 Ugushyingo 2015 i Johannesburg ahitwa Sandton Convention Centre muri Afurika y’Epfo ari na ho byabereye mu mwaka wa 2014.
Kugeza ubu iri kamba rifitwe na Nyampinga Odessa Mae Lucquiao Tadaya, umunya Philipines w’imyaka 19 wabaye Nyampinga w’Umurage 2014 mu gihugu cye akaba kandi ari na we munya Philipines witabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere.
Umwaka ushize Umunyarwandakazi Nyampinga Miss Umutoniwase Marlene ni we waryitabiriye ariko ntiyagira amahirwe yo kuryegukana.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuntu Yabigenza Ate Ashaka Kuha ijwi Uwo Mukobwa?
twishimira amakuru yanyu kandi mukomerezaho courage
Iam gree to vote you
ooh nibyiza cyane ko ari muriryo rushanwa kandi nishema kugihugu cyacu turamushyigikiye IMANA Ibimufashemo murakoza.