Diaspora yashimangiye uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu
Abanyarwanda baba mu mahanga bavuga batazatezuka mu gushaka no gushyigira ikintu cyose kizamura iterambere ry’u Rwanda.
Uwambayinkindi, umwe mu bagize Diaspora nyarwanda, mu ijambo rye yavuze ko uruhare rwabo rugaragara henshi, haba mu kwishakamo ibisubizo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.
Yavuze ko bishyira hamwe bagashora imari mu Rwanda, bakaba barashyigikiye gahunda za Leta zirimo ikoranabuhanga, aho ngo batanze za mu dasobwa mu rubyiruko mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.
Banatanze kandi amafaranga yo gufasha imiryango itishoboye no gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere umugore, kandi bakaba bakomeje kuzishyigikira.
Ati:”U Rwanda rwateye imbere mu gushyigikira gahunda z’uburinganire, kandi hano i Burayi birabatangaza. Iryo ni ishema duterwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Uruhare rwa Diaspora kandi rugaragara mu kwamagana abohohotera u Rwanda n’Abanyarwanda”, bakaba ndetse bashima kuba Perezida Kagame yariyemeje gusanga Abanyarwanda aho bari hose ku isi.
Diaspora nyarwanda ngo ifata n’umwanya wo kwigisha Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda abana b’Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo batazibagirwa umurage wabo.
Uwambayinkindi ati “Ntabwo twibagirwa gakondo yacu,’amazi arashyuha ariko ntabwo yibagirwa iwabo wa mbeho’ ntabwo turi ba nyamwanga aho byavuye “
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|