Gukoresha biyogazi bizabafasha kubungabunga ibidukikije

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara burashishikariza abaturage kwitabira gukoresha biogas ngo iborohereza imirimo kandi banabungabunge ibidukikije.

Kwitabira gahunda ya biyogazi, ni bumwe mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije, bwafasha mu kubungabunga umutungo kamere w’amashyamba kugeza ubu acyangizwa cyane kubera gukuramo ibiti byo gucana.

Biyogazi ngo izabafasha kubungabunga ibidukikije no kugabanya imvune mu mirimo yo mu ngo.
Biyogazi ngo izabafasha kubungabunga ibidukikije no kugabanya imvune mu mirimo yo mu ngo.

Gukoresha biyogazi kandi ababigezeho bavuga ko ari uburyo bwiza butavunanye, kuko imvune zo gutashya inkwi zigabanuka, abaziguraga na bo bakabasha kuzigama ayo mafaranga bakaguramo ibindi.

Sibomana Céléstin utuye mu Murenge wa Kansi we avuga ko amaze umwaka akoresha biyogazi, kandi ko abona hamaze guhinduka byinshi iwe.

Ati “Iwanjye nta mwanda w’ivu ukiharangwa, nta mvune y’inkwi nk’iyo abana bahoragaho bajya gushakisha inkwi zo gucana, amafaranga na yo yatakaraga muri izo nkwi uko angana kose ubu ndayazigama muri sacco.”

Iyi gahunda yo gukoresha biyogazi ariko si ko abaturage bose bamaze kuyumva kuko hari abavuga ko igoranye kandi ko isaba ubushobozi bwinshi butabonwa na buri wese.

Nyiraminani Agnès we avuga ko ari iterambere rigenewe abakungu atabishobora. Ati “Reka biriya ni iby’abasirimu njye ntibindeba, ibintu se bisaba ibihumbi by’amafaranga, amatungo ndayafite kuko mfite inka 2 ariko amafaranga abikoresha sinayabona.”

Nubwo uyu mugore avuga ko atabishobora ariko, ubuyobozi bw’umurenge wa Kansi bwo buvuga ko amafaranga akoresha biogas atari umuturage uyishakamo yose, kuko igice kinini gitangwa na Leta.

Amafaranga yose hamwe akenerwa kuri biyogazi ni ibihumbi 425.000 y’u Rwanda, ariko umuturage ayo asabwa ni ibihumbi 60.000.

Jérôme Rutaburingoga, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi ahamagarira abaturage boroye inka byibura 2 kwitabira iyi gahunda kuko ibafasha kwizigamira, ikagabanya imvune zitandukayebkandi bakanabasha kubungabunga ibidukikije.

Ati “Ku muntu w’umworozi birashoboka rwose, ashobora kwishakamo buriya bushobozi, kandi inyungu yabyo iragaragara ku batangiye kugoresha biyogazi.”

Kugeza ubu abakoresha biyogazi mu murenge wa Kansi ni 25, muri uyu mwaka w’imihigo bakaba bariyemeje ko abandi 20 na bo bazazigeraho.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka