Rwanda Day ni ikimenyetso cya demokarasi nyarwanda- Uwambayinkindi
Abanyarwanda baba mu mahanga baravuga ko bafata gahunda ya Rwanda Day nk’ikimenyetso cya demokarasi nyarwanda itagira uwo iheza inyuma.
Uwambayinkindi Josephine, wagejeje ijambo ku batenaniye muri Rwanda Day mu izina ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, yashimiye Perezida Kagame ku bw’uyu munsi washyizweho kugira ngo uhuze Abanyarwanda b’ingeri zose aho bari hose.

Yamushimiye kandi ubwitange no kutavangura Abanyarwanda, baba ababa mu gihugu n’ababa hanze yarwo, yongeraho ko uyu munsi ugaragaza demokarasi y’u Rwanda.
Yagize ati « Kuba mwitanga mukaza hano muri Rwanda Day ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwanyu buha Abanyarwanda ijambo. Ni ikimenyetso cya demokarasi nyarwanda.»
Uwinkindi yavuze ko Abanyarwanba Batewe ishema n’uko igihugu kiyobowe kuko kimaze kuba ikitegererezo ku isi muri gahunda z’iterambere.
Ibi ngo bibatera ishema ndetse n’umwete wo kwitanga uko bashoboye bakerekana uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu bashyigikira gahunda z’iterambere zitandukanye.
Emmanuel Nyandwi M.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|