Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere mu Rwanda, RGB gitangaza ko hari kurebwa uburyo imikoranire y’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa yavugururwa hagamijwe kwesa imihigo ku kigero gikwiye.

Dr Usengimukiza Felicien, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’igenzuramikorere muri RGB, avuga ibishya mu mikorere mishya cyane bijyanye n’igenamigambi ryakorewe hamwe kandi buri wese yagizemo uruhare.
Dr Usengumukiza ati:” Nk’ibishya ahanini ni ukugira igenamigambi rihuriweho na bose, kuko n’ubwo ari Meya usinya imihigo akayisinyana na Perezida wa Repubulika ishyirwa mu bikorwa n’abo baturage n’abafatanyabikorwa bo mu karere.”
Mu buryo bushya bwo kuvugurura imikorere y’urwego rw’abafatanyabikorwa mu iterambere, JADF kandi harimo kuyigeza ku rwego rw’Intara mu gihe yagarukiraga ku rwego rw’Akarere.
Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Madame Mukandasira Caritas asanga iyi gahunda nshya yo gushyiraho JADF ku rwego rw’Intara hari byinshi igomba gukemura birimo ko hari bamwe mu bafatanyabikorwa wasangaga basuzugura inama zatumijwe mu turere na ba Meya kubera kumva ko batari ku rwego rumwe.

Guverineri Mukandasira ati:”Hari afafatanyabikorwa baba mu Turere, noneho Akarere kahamagara ukuriye iyo ONG akohereza umuhagarariye rimwe na rimwe udashobora kugira icyemezo afata, ariko nitugeza urwo rwego ku Ntara ntago tuzemerera abantu ko bahagararirwa nibo baziyizira, bityo tubashe no gusubiza ibibazo abo mu turere bafite.”
Bijya bigaragara ko kutubahiriza ibyo biyemeje kuri bamwe mu bafatanyabikorwa bidindiza imihigo Uturere dusinyira imbere ya Perezida wa Repubulika buri mwaka, gushyiraho uburyo buhamye mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba byemejwe bikaba byaba imwe mu ngamba zihamye kuri iki kibazo.
Ndayisaba Erneste
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|