Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa (CAF), ikipe ya AS Vita Club iheruka gusinyisha umunyarwanda Ernest Sugira, yamaze gukurwa mu marushanwa ya CAF Champions league.

Sugira Ernest ntabwo akibonye amahirwe yo gukina imikino ya CAF Champions league muri uyu mwaka
Ni nyuma yo gusanga yarakinishije umukinnyi witwa Idrissa Traoré wari warahagaritswe imikino 4, akaba yari amaze gusiba umukino umwe, maze ikipe ya AS Vita Club yamuguze iza kumukinisha kandi yari asigaje imikino itatu.
Iyi kipe ikaba igomba guhita isimburwa na Mamelodi Sundowns yari yaszerewe na AS Vita Club nk’uko CAF yabitangaje.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
sugira niyihangane ubwo ntibyari ibye Imana izi impamvu.