Bisanze koperative yabo isigaranye ingurube 5 muri 70 zari zihari

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Twitezimbere ikorera mu Murenge wa Kabarore muri Gatsibo, baratunga agatoki abayobozi ba koperative kunyereza umutungo wabo.

Ingurube za koperative Twitezimbere zarororotse zigera kuri 70 ariko zinashira mu buryo budasobanutse.
Ingurube za koperative Twitezimbere zarororotse zigera kuri 70 ariko zinashira mu buryo budasobanutse.

Abagize iyi ikorera ubworozi bw’ingurube mu Kagari ka Karenge, bavuga ko icyo bifuza ari uko bahabwa uburenganzira ku migabane yabo bari bafite muri iyi Koperative, dore ko mu ngurube 70 bari bafite ubu ngo hasigaye eshanu gusa, izindi bakaba bataramenye irengero ryazo.

Uwitwa Muhawenimana Athanasie, avuga ko icyo bifuza ari uko komite nyobozi yabamurikira umutungo bafite bakawugabana, dore ko ubu basa nk’abashyizwe hanze ya koperative.

Agira ati “Turifuza kugaragararizwa umutungo usigaye noneho tukawugurisha tukagabana kuko natwe twari abanyamuryango nk’abandi. Iyi Koperative isa nk’ibaye baringa kuko mu banyamuryango 73 yatangiranye hasigaye 11 b’icyitiriro.”

Nirere Etienne ni umwe mu bagize Komite Nyobozi y’iyi Koperative, nawe avuga ko Koperative yabo itagikora kandi n’abasigaye bakaba bamaze gucika intege, bikaba byaraturutse ku kunanirwa guhuza imbaraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Murara Kazora Fred, mu butumwa abasaba guhura bakaganira ku bibazo byabo kandi ntihagire uwumva ko afite uburenganzira kurusha undi.

Ati “Duhora tugira inama abanyamakoperative ko igihe badashyize hamwe ngo bahuze imbara byanze bikunze bagwa mu bihombo, ibyo bigaterwa n’uko bamwe batangira kumva ko koperative ari akarima kabo, turabagira inama yo kujya bashyira hamwe kugira ngo babashe kwiteza imbere.”

Ingurube zigera kuri 70 nizo iyi Koperatibve yari imaze kugeraho, zakomokaga ku ngurube 14 zari zatanzwe n’Umuryango nterankunga utegamiye kuri Leta wa World Vision usanzwe ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gatsibo mu gutera inkunga ibikorwa bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IBI HARI ABO BICA INTEGE NYAMARA BYOROSHYE KUBIKEMURA; LETA IZATEGEKE BURI KOPERATIVE YOSE MU GIHUGU (UHEREYE KU BORORA INKWAVU KUGEZA KU BUBAKA AMAGOROFA) BAJYE BASHYIRA KUKARUBANDA UKO UMUTUNGO WABO WIFASHE "BURI CYUMWERU". IBI BYATUMA AMABANGA "MABI" AMENEKA HAKIRI KARE.

Cc yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

ariko ubundi mbere yo kuzorora barabanje barabibara neza?ntabwo abo baturage bari kuzishobora ntayindi source de revenue bafite!

claude yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka