Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta, avuga ko kuba haboneka abaturage benshi mu cyumweru cyahariwe ubutaka, bigaragaza ko serivisi z’ubutaka mu mirenge zitanoze.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), irasaba abakora mu by’ubwishingizi kongera umubare w’ababagana kugira ngo ibiciro byabwo bigabanuke n’igihugu kihazamukire.
Muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, mu mukino wahuje Kirehe FC na Etoile de l’Est ku wa14 Kamena 2016, warangiye Kirehe FC itsinze1-0, ivana Etoile de l’Est ku mwanya wa mbere.
Nkurunziza Athanase wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, aravuga ko yabaye umuhinzi ntangarugero abikesha kwiga guhinga kijyambere.
Umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka 22 wakoraga kuri Motel du Lac, ahazwi nko kw’Alphonse i Nyamasheke, yatawe muri yombi ashinjwa gukuramo inda mu gihe byari bizwi ko atwite.
SHampiona y’u Bwongereza mu mupira w’amaguru ya 2016/2017 izatangira taliki ya 13 Kanama 2016, aho Arsenal izatangirana na Liverpool
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’Abamotari, COCTAMOKA, bavuga ko bimwe uburenganzira nk’abandi kuko hashyizweho itegeko ry’uko umunyamuryango agomba gutunga moto imwanditseho.
Abafite aho bahurira n’ubucuruzi bw’amata mu Karere ka Nyagatare bifuje ko habaho icyumweru cy’ubukangurambaga ku bukangurambaga ku buziranenge bw’amata.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko ihangayikishijwe n’ubucuruzi bw’abantu cyane cyane abana, bukorerwa kuri mbuga nkoranya mbaga.
Abahuye n’ikibazo cy’inzara mu Murenge wa Rwinkwavu muri Kayonza bagiye kugobokwa n’Ikigega cy’igihugu kigoboka abahuye n’ikibazo cy’izuba kibagenera ibyo kurya.
Abacuruzi baciriritse bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko kunyereza imisoro kwabo guturuka ku bo baranguriraho bo muri Kigali basorera ½ gusa cy’ibyo baranguriweho.
Abaturage bakoreye uwitwa Sayinzoga Emmanuel mu bikorwa byo gusazura ishyamba mu Kagari ka Samiyonga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru baramushinja kwanga kubahemba.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu(GDP) wazamutseho 7.3% mu gihembwe cya mbere cya 2016 biturutse ahanini kuri serivisi.
Abahinzi ba soya mu Karere ka Gatsibo barvuga ko kuba imashini zuhira zikiri nkeya bibateye impunene ko bashobora kuzagwa mu bihombo.
Minisitiri w’ubutgetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, aranenga abayobozi b’inzego z’ibanze batekinika mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije gushimangira amahame y’Imiyoborere myiza.
Abaturage bo ku kirwa cya Birwa I kiri mu Karere ka Burera, batangaza ko ubwato bahawe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwazamuye imibereho yabo ikaba myiza.
Umuhanzi wamenyekanye cyane hambere Byumvuhore Jean Baptiste, avuga ko yahimbiye indirimbo RayonSport nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubumwe Abanyarwanda bari bagaragaje.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko igiye gutanga miliyoni esheshatu z’inzitiramibu mu guhangana na malariya idahwema kwiyongera.
Ba veteineri b’imirenge ya Rukozo, Uwiragiye Assiel, n’uw’Umurenge wa Ngoma, Nganimana Appolinaire, bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza inka za gahunda ya “Girinka.”
Shyaka Victor umwana w’imyaka 14 ukinira mu ikipe ya Karate yitwa Lion Karate Do, yatangiye guhatana n’abakuze kandi akiri umwana muto.
Ikigo gifasha abahinzi muri Afurika, Karayibe na Pasifika (CTA) cyitabiriye inama ya FARA, kiravuga ko utudege tutagira abapirote ‘drones’ twateza imbere ubuhinzi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yageze mu gihugu cya Tchad kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Kamena 2016, kuvuga ku myiteguro y’inama ya 27 ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) izateranira i Kigali mu kwezi kwa Nyakanga.
Reverend Pastor. Jesse Jackson, umupasiteri mu itorero ry’Ababatisita muri Amerika ashimangira ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira umuyobozi ushoboye n’isi yose yubaha.
Abanyarwanda 52 binjiye mu nkambi ya Nyagatare muri Rusizi bimwe ibyangombwa, nyuma yo kuvumburwaho ko yari inshuro ya kabiri batahutse.
Minisitri Uwacu Julienne kuri uyu wa mbere yasobanuriye Abasenateri ba komisiyo y’Imibereho myiza ibikorwa bya siporo mu Rwanda n’icyo Minisiteri ikora muri gahunda yo kuzamura impano
Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byagenewe amafaranga agera kuri miliyari 877,6Frw, mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2016/2017.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Kamena 2016, imodoka (Minibus) yari itwaye abana bajya kwiga ku ishuri "Kigali Parents School" riri mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ibuze feri ubwo yamanukaga iva Kanombe, iribirandura, abana barakomereka ariko kugeza ubu nta wapfuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko hafashwe ingamba zikarishye kugira ngo hakumirwe ikibazo cy’abana bata ishuri.
Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yamenyesheje Ihuriro Nyafurika ry’Abashakashatsi mu buhinzi FARA, ko ryitezweho gutanga ubunararibonye bwunganira ibyo u Rwanda rwagezeho.
Abaturage b’i Ruhunda mu Murenge wa Gishari i Rwamagana baravuga ko Ekocenter bubakiwe igiye kubakemurira ibibazo byababuzaga gutera imbere.
Ubushakashatsi bwerekanye ko kwambura ubumuntu abantu runaka ubita amazina abatesha agaciro ari yo ntangiriro ya Jenoside kuko n’ababica bumva ntacyo bishinja.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’umukino wa tombora wiswe “Ikiryabarezi”, kuko abana babo n’urundi rubyiruko bawuhugiramo cyane.
Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi watangije Inama y’Ihuriro nyafurika y’ubushakashatsi ku buhinzi FARA, yasabye gushakisha uburyo haboneka ibirkbwa bihagije Afurika.
Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Lt. Col. Rugambwa Patrice, yashimiye Abanyamwulire muri Rwamagana ubutwari bwabaranze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kubukomeza kugira ngo batsinde ingaruka zayo.
Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busoro umusore w’imyaka 25 yasiramuriwe mu rugo bimuviramo kubyimbirwa ajyanwa kwa muganga arembye.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko ibikorwa remezo bizakomeza kongerwa mu Karere ka Rwamaga kugira ngo abaturage barusheho kugira ubuzima bwiza.
Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Kamena 2016, u Rwanda rwakiriye Icyumweru Nyafurika ku bumenyi mu by’ubuhinzi (Africa Agriculture Science Week - AASW) kibaye ku nshuro ya karindwi, ndetse n’Ihuriro ry’Ubushakashatsi ku Buhinzi muri Afurika (Forum for Agricultural Research in Africa - FARA). Iyi nama irimo kubera i Kigali (…)
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi barishimira ibikorwa bagejejweho na FPR Inkotanyi bikabafasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye.
Sergent Munguyiko Innocent na Sergent Nkoreyimana Eduard baretse gutungwa nk’impunzi mu nkambi yajyanywemo abarwanyi ba FDLR Kisangani, bataha mu Rwanda.
Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly, arahamagarira buri wese kumva ko umwana atari uw’uwamubyaye gusa, ko ahubwo ari u’umuryango mugari n’igihugu.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Burasirazuba barasabwa kwita ku muturage no kumuteza imbere kuko ari we iryo shyaka rishyize imbere.
Akarere ka Rulindo n’abafatanyabikorwa bako bishatsemo inka 970 zizorozwa abatishoboye, hagamijwe kwihutisha igenamigambi ryo koroza inka imiryango 15.500 biyemeje kugeraho bitarenze umwaka wa 2017.
Abaturage b’Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke barasabwa guhaguruka, bakamagana umuco wo gutanga “Rusake” ufatwa nk’ihohoterwa kandi ugasenya umuryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Jackline Kamanzi, arasaba abagore bahagarariye abandi, guhindura imibereho yabo babereka inzira y’iterambere.
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo, kizibanda ku burenganzira bw’abana, kikazarangira hizihizwa isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.
Inama njyanama y’Akarere ka Nyarugenge yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri aka karere, kwifashisha ikoranabuhanga rugahangana n’abapfobya Jenoside bari hanze y’igihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abanyeshuri bava mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bakaba bagiye kwiga muri Amerika, kuzirikana iwabo bakahateza imbere.
Muri Nyampinga w’u Rwanda 2017 hazashyirwa imbaraga mu by’i Rwanda kurusha iby’amahanga nk’uko bitangazwa na Dr Jacques Nzabonimpa ushinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).