U Rwanda rwongereye imbaraga mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere

U Rwanda rugiye kurwanya ibikoresho binyuranye bigasohora imyuka ihumanye, bigatera ihindagurika ry’ikirere, kuko ari byo nyirabayazana w’ibiza bikomeza kwiyongera.

Ibyangiza ikirere ni byinshi, birimo imodoka n'ibikoresho abantu bifashisha mu buzima bwa buri munsi.
Ibyangiza ikirere ni byinshi, birimo imodoka n’ibikoresho abantu bifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Kuri uyu wa kane tariki 26 Gicurasi 2016, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), bwabitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyitabiriwe n’urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda, abashinzwe Ibiza, imiturire n’uhagarariye iby’ubukerarugendo.

Umuyobozi w’agateganyo wa REMA, Collette Ruhamya, yavuze ko hashyizwe ingufu mu gukumira iyinjizwa ry’ibyuma bifite gaze ihumanya ikirere.

Yagize ati “Mbere hinjiraga ibyuma bitanga umuyaga mu nzu n’ibikonjesha bifite gaze ihumanya ikirere ariko ubu byarahagaritswe, haza gusa ibyubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije mu rwego rwo kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba.”

Uyu mupolisi arerekana imashini izajya ipima imyotsi isohorwa n'ibinyabiziga.
Uyu mupolisi arerekana imashini izajya ipima imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga.

Umuyobozi w’agateganyo wa REMA, Collette Ruhamya, avuga ko hashyizwe ingufu mu gukumira iyinjizwa ry’ibyuma bifite gaze ihumanya ikirere.

Ati “Mbere hinjiraga ibyuma bitanga umuyaga mu nzu n’ibikonjesha bifite gaze ihumanya ikirere ariko ubu byarahagaritswe, haza gusa ibyubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije mu rwego rwo kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba.”

Iki kiganiro kikaba cyari kigamije gutegura iyizihizwa ry’umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe ibidukikije, uzaba ku italiki 5 Kamena, ukazabanzirizwa n’icyumweru cy’ibidukikije kizatangira tariki 28 Gicurasi 2016, kikazarangwa n’ibikorwa binyuranye n’ibiganiro bikangurira abantu kwita ku bidukikije.

Akomeza avuga ko iyi ari imwe mu ngamba nyinshi leta yafashe zo gukomeza kurengera ibidukikije hibandwa ku guhangana n’ihindagurika by’ibihe.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abantu baturutse mu nzego zitandukanye.
Ikiganiro cyitabiriwe n’abantu baturutse mu nzego zitandukanye.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe mutekano wo mu muhanda, Supt JMVianney Ndushabandi, avuga ko Polisi igiye gutangira gukoresha utumashini dupima imyuka isohorwa n’ibinyabiziga.

Ati “Imashini zo gupima iyi myuka ihumanya ikirere zarabonetse, ubu hari abapolisi bari mu mahugurwa yo kwiga kuzikoresha ku buryo mu mezi abiri zizaba zatangiye gukoreshwa, bikazunganira mu kurwanya ya myuka.”

Avuga ko ibi binajyana n’icyemezo cya Leta cyo kubuza imodoka zakoze kwinjira mu gihugu kuko ngo ahanini izishaje ari zo zisohora ibyotsi bihumanya ikirere, akangurira kandi abatunze ibinyabiziga kubikorera “entretien” ku gihe kuko ngo birinda isohoka rya bya byotsi bibi.

Ibindi byagarutsweho ni ibijyanye no gukomeza kwimura abatuye mu manegeka bagatuzwa ahakwiye, kugira ngo hanabaye ikibazo cy’ibiza kidatwara ubuzima bw’abantu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Dufatanye urugendo rwongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nivyiz kubanyarwanda,kko ico nikitekerez ciza nakazoza kigihugu. Mubiravye abazungu baduhendesha ibimodoka vyaboze kugirango twisenyerk.vyobo vyiza kuwokumva akumvira leta ico ishaka.

jimmy yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka