Kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku i Saa Cyenda n’igice haraza kuba hakinwa umukino w’ikirarane uhuza Rayon Sports ishaka igikombe, ndetse na Etincelles ishaka kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere.

Mu kiganiro twagiranye na Seninga Innocent nyuma y’imyitozo bakoreye ku kibuga cya Ferwafa i Remera, yadutangarije ko uyu mukino bawufata nka Finale, ndetse ko biteguye gushyiramo imbaraga nyinshi.
Yagize ati " Ni umukino w’agaciro kanini cyane, nkurikije umwanya turi ho, n’amakipe aturi inyuma amanota afite, byatumye uyu mukino tuwuha agaciro kanini cyane, turarwana no kutamanuka, niyo mpamvu twawufashe nka finale"
Gahunda ni ukwandagaza ibihangange, hari agahimbazamusyi kadasanzwe ...
"Rayon Sports ni ikipe ikomeye iri kurwanira igikombe, na twe turi kurwanira kutamanuka, imaze gutsinda ibihangange, ariko natwe dufite gahunda yo kugerageza kwandagaza ibihangange, Rayon Sports ni yo yari isigaye, ubu twashyiriwe ho agahimbazamusyi kadasanzwe ariko sinavuga umubare" Seninga Innocent utoza Etincelles
Iyi kipe ya Etincelles kuva yafatwa n’umutoza Seninga Innocent yagiye itsinda imikino ikomeye benshi batakekaga, harimo umukino yatsinze APR igitego 1-0 ndetse inatsinda Kiyovu Sports 2-0.
Ikipe ya Etincelles ubu irabarizwa ku mwanya wa 12 n’amanota 26, aho ikurikiwe na Espoir ifite 25, Musanze ifite 24, ndetse na Rwamagana ifite 23, mu gihe Muhanga iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 14.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Iyi ni football nyine gusa aba Rayon nicyacupee!.
Ese Amagambo Ni Iyiki? Mutuze Umupira Uradundika, Uyu Munsi Ni Rayon Ejo Ni APR. Gusa Rayon Niyo Izagitwara Byanga Byakunda.
None c Bose ko Mbona umukino ubafitiye akamaro mvuge iki? Gusa ufite azongererwa udafiye yakwe naduke yarafite. Bon voyage étincelle vers deuxième division. Rayon ni inzira yukuri ikugeza mu kicoro cya 2
ETINCELLES IMANA IYIGENDE IMBERE TURAYISHYIGIKIYE
reka turebe iyishoboye gusa imana imfashe ntibababatize 4G kuko na bugesera bari bayishyiriho agahimbaza muswi.
Ubwose ko watubwiye ngo agahimbazamusyi, kangana gute? sha uradupfunyikiye kabisa!!!!!!!!!!!!!!!!
Etincelle ndayishyigikiye Uwiteka ayigende imbere. ndi umufana wayo wa kera.
Dutegereze amasaha 5 turebe ibya edinzelles na Gikundiro yacu.