Ikipe ya Senegal yatangiye isatira cyane izamu ry’Amavubi, aho mu minota itanu ya mbere y’umukino, uwitwa Mame Bilam Diouf yari amaze gutera mu izamu inshuro eshatu.

Ku munota wa 13 w’umukino yateye ishoti rikomeye umupira ugarurwa n’umutambiko, maze ku munota wa 14 gusa Mame Bilam Diouf ahita atsindira Senegal igitego cya mbere.



Nyuma yo gukomeza gusatira izamu ry’Amavubi, Younousse Sankaré yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Senegal n’umutwe ku munota wa 30 w’umukino, maze igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri bya Senegal ku busa bw’Amavubi.

Igice cya kabiri kigitangira umutoza w’Amavubi yaje guhita akora impinduka, Usengimana Danny asimbura Sugira Ernest, ndetse na Nshuti Savio Dominique asimbura Sibomana Patrick nyuma yo kubona ko ubusatirizi bw’Amavubi butari buhagaze neza.
Amavubi kandi yongeye gusimbuza aho Rusheshangoga Michel yasimbuye Ombolenga Fitina, Niyonzima Ally wa Mukura asimbura Mukunzi Yannick, naho Niyonzima Haruna asimbura Tuyisenge Jacques.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Senegal yabaye nk’igabanya imbaraga, ndetse Amavubi nayo atangira kuba yagera ku izamu rya Senegal, bitandukanye no mu gice cya mbere byagaragaraga ko Amavubi arushwa cyane.
Ku munota wa 84 w’umukino Amavubi yaje gusimbuza ku nshuro ya gatandatu, aho Manzi Thierry yasimbuye Rwatubyaye Abdul.
Umupira wenda kurangira, Amavubi yabonye amahirwe yo kuba yabona igitego kuri Coup-Franc yatewe na Emery Bayisenge, gusa umunyezamu aza gukuramo umupira neza mu gihe abafana b’u Rwanda batangiye guhaguruka.
Abakinnyi babanjemo
Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame ,Fitina Ombolenga,Rwatubyaye Abdul ,Emery Bayisenge ,Ndayishimiye Celestin ,Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran,Iranzi Jean Claude, Sibomana Patrick ,Tuyisenge Jacques , Sugira Ernest

Senegal:Ndiaye Khadin, Cheikhou Kouyaté, Mbodji Kara, Koulibaly Kalidou, Gueye Gama, Mame Biram Diouf, Sadio Mané, Sankhare Younousse, Sourre Pape Ndouge, Diao Balde Keita, Mbaye Ibrahima

National Football League
Ohereza igitekerezo
|