Abaturage bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bibasiwe n’indwara zimpiswi zituruka ku kuba bakoresha amazi bavoma mu migezi.
Kuri iki cyumweru mu karere ka Bugesera harabera isiagnwa ku maguru no ku magare ryateguwe na Gasore Foundation
U Rwanda rwungutse ibindi bigega bya sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli SP, bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 22 zafasha igihugu mu mezi atatu.
Inzego z’abagore zahawe ishingano yo guca ihohotera rishingiye ku gitsina, bifashishije zimwe muri gahunda za leta bahuriramo zirimo n’umugoroba w’ababyeyi.
Abari abakozi b’ibitaro bya Kabutare by’Akarere ka Huye batahigwaga, ntibatanga amakuru ku byo bazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahari.
Bamwe mu batishoboye bo muri Gasabo biruhukije nyuma yo gushyikirizwa inzu 22 bubakiwe, kubera igihe kinini bavuga ko bari babayeho nabi.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore mu karere k’ibiyaga bigari(COCAFEM) ishami ry’u Rwanda, irasaba ibihugu gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano arwanya ihohoterwa.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, aravuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rutapfushije Abatutsi gusa ahubwo rwanapfushije ubumuntu ariko ko bushobora gushibuka.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasabye abashora ibicuruzwa by’u Rwanda mu mahanga kuvuga ikibazo bafite, nyuma y’uko umusaruro batanga ugenda ugabanuka.
Nyuma y’impanuka ikomeye y’ikamyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Kamena 2016, igahitana abantu barindwi naho icyenda bagakomereka ahitwa Kicukiro Centre mu Mujyi wa Kigali, ubu umuhanda wongeye kuba nyabagendwa kuko Polisi yakoze ibishoboka ivana mu nzira ibinyabiziga byari byangiritse.
Leta igiye gutangira gushishikariza abaturage kwitabira kugura ubwisungane mu buvuzi “mituweli”, ihereye mu madini kugira ngo ayifashe gusakaza ubwo bukangurambaga.
Imodoka y’ikamyo yamanukaga iturutse i Nyanza ya Kicukiro yabuze feri imanuka, ihitana ibyo ihuye na byo byose, itangirwa n’amabisi abiri manini atwara abagenzi.
Abaturage batuye mu Karere ka Nyamasheke basarabwa kwitabira kuzabyaza umusaruro amaguriro mashya agiye gushyirwa kuri Kaburimbo ikikije i Kivu (Kivu Belt).
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko kuva ibigo byamenya agaciro k’abanyamategeko babyo byatanze umusaruro kuko imanza Leta itsinda zazamutseho 7%.
Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gakenke barasabwa guhaguruka bagahangana n’ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo itabakwiriye kuko bibaviramo kuba inzererezi.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders yavuze ko yifuza ubufatanye n’u Rwanda mu kongera ishoramari n’ibiganiro by’amahoro mu karere.
Nyuma y’imyaka itatu itangiye kubakwa ariko ikadindira, inyubako y’ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ngo ishobora kuzura mu mezi atatu azageza muri Kanama 2016.
Abarundi bashakanye n’Abanyarwanda bamaze igihe batuye mu Rwanda barasaba ko bahabwa ibyangombwa byo gutura maze bagakora imirimo yabo batuje.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yihanangirije Abanyangororero bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abadashaka kurangiza imanza za Gacaca.
Abaturage b’i Nyabihu baratabariza ibice by’umuhanda Musanze-Rubavu byangirika bikanabateza ingaruka aho batuye n’aho bakorera.
Umushoramari Antonio Souaré Mamadou uturutse muri Guinée Conakry, yageze mu Rwanda aho aje mu bikorwa by’ishoramari azatangirira muri Siporo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buravuga ko gahunda yo gukemurira mu ruhame ibibazo by’abaturage izagabanya ikibazo cy’ubwinshi bw’ibibazo byakemurwaga n’Umukuru w’Igihugu.
Abadepite bagaragaje amakenga batewe no guhanika umusoro ku myenda ya caguwa n’isukari iva hanze y’akarere, mu gihe nta kibanje gukorwa.
Rwabidadi Aimable washinjwaga kunyereza mazutu yagombaga gucanira sitade ya Huye mu marushanwa ya CHAN, yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Huye.
Abatuye Umurenge wa Gitoki muri Gatsibo bizera ko kumenya gutegura indyo yuzuye hari icyo byagabanyije ku ndwara ya bwaki yahagaragaraga.
Mu masoko yo mu Karere Kamonyi haragaragara ifu y’imyumbati abaturage bise “Shira umuteto”, bitewe n’uko butaryoha ariko bukagura macye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, Innocent Mbanjimbere na Nyiramahano Chantal w’Akagari ka Bugarura bahagaritswe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka imbere y’imbaga y’abaturage babashinje kubahohotera.
Umuryango Imbuto Foundation ku wa 07 Kamena 2016 watangije gahunda y’amahugurwa agamije kongerera ubushobozi urubyiruko.
Umukozi wakira akanatanga amafaranga muri “SACCO Imarubukene” y’Umurenge wa Ngamba, yemeye kwishyura asaga ibihumbi 600FRW yanyereje, nyuma yo gutahurwa n’abagenzuzi.
Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo barasaba ko abahungu babateye inda bahugurwa ku myororokere no gukumira ko batera inda abandi bakobwa.
Nyuma y’imyaka umunani Ikigo nyarwanda gikora ibya Cinema, 94Histudio, gitangiye gukora, cyafunguye ishuri rya filime, rigamije kubaka ubunyamwuga bw’Abanyarwanda bafite inyota muri ubwo buhanzi.
Umujyi wa Kigali urasaba abafundi bibumbiye muri sendika yabo (STECOMA) kuwufasha kubahiriza igishushanyo mbonera cyawo hagamijwe guca akajagari mu myubakire.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo hatangajwe inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2016, aho ishyamba rya Nyungwe riri mu nzira zizifashishwa.
Reverend. Pasteur Ntavuka yakoreye igiterane cy’ivugabutumwa mu Mujyi wa Plymouth mu Bwongereza, kitabirwa mu buryo butari busanzwe bumenyerewe muri iki gihugu.
Intara y’Amajyepfo yagiriye inama Akarere ka Nyamagabe kunoza imyandikire ya raporo z’imihigo, kuko zandikwa mu buryo budasobanura neza ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba abayobozi bo muri iyo ntara bimana amakuru kwisubiraho kuko iyo bayimanye bituma abaturage batamenya ibibakorerwa.
Niyonzima Haruna Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", yakebuye abafana b’Amavubi, abasaba gufana ikipe aho gufana igitego.
Akarere ka Nyabihu kavuga ko kashoboye kugaruza mu gihe cy’amezi abiri 90% by’amafaranga bari baragujije muri VIUP ariko ntiyishyurirwe igihe.
Kuri uyu wa Gatatu shampiona y’icyiciro irakomeza ku munsi wayo wa 27, aho imikino itegerejwe ari uhuza APR n’Amagaju, ndetse na Espoir na Rwamagana
Abaturage b’i Nyabihu baribaza impamvu uruganda rw’amata rwa Mukamira rwagombaga gutangira bitarenze Werurwe rwatinze gutangira.
Abahagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Kamonyi, barasabwa gukangurira abo bahagarariye gukora imishinga bakihangira imirimo aho gusabiriza.
Ikigo gihagarariye icuruzwa rya murandasi(internet) yihuta cyane 4G LTE, cyatangaje ko ibiciro by’ifatabuguzi ry’iyi internet byongeye kugabanuka, ndetse ko cyanogeje serivisi.
Abanyeshuri babiri bo muri Leta ya Colorado, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bakoze indege itagira umupilote “Drone” izunganira abacunga umutekano muri Pariki y’Akagera.
Patrick Nyamitari ababazwa n’uko abahanzi Nyarwanda badasoma ngo bongere ubumenyi, kuri we agasanga bituma muzika Nyarwanda itagera ku rwego mpuzamahanga.
Akarere ka Nyamasheke butangaza ko buri gukora igenzura ryimbitse ngo hamenyekane umubare nyakuri w’abana bataye ishuri, kugira ngo bagarurwe mu ishuri.
Bamwe mu bacuruzi baciriritse ntibaramenya iby’ikoreshwa ry’akamashini gatanga inyemezabuguzi (EBM) kandi muri bo hari abagombaga kuba bagakoresha.
Ikigo kigenga cy’ikoranabuhanga (Rwanda online) kiratangaza ko kugeza ubu, serivisi 30 zakwa n’abaturage mu nzego zitandukanye zishobora guhabwa umuturage atiriwe asiragira.