Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rwiteze ubufatanye n’ubuhahirane bw’Abanyafurika, bazateranira i Kigali mu kwezi gutaha.
Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi muri RFTC ngo bahangayikishijwe no kuba barimo kwandikirwa ko badafite ibyangombwa (authorization) kandi baramaze kubyishyura ahubwo bakaba batarabigezwaho.
Jeannette Caroline Nduwamariya, umugore wo mu kigero cy’imyaka nka 40 yinjiza amamiliyoni buri kwezi akomora ku gitekerezo yakuwe mu kwigisha abandi kwikura mu bukene.
Abapolisi 45 bagize umutwe wo gutabara aho rukomeye kuri uyu wa 06 Kamena 2016 batangiye amahugurwa mu Ishuri rya Polisi i Gishari muri Rwamagana.
Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, umukobwa w’imyaka 19 ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho gukuramo inda y’amezi atanu.
Nkundimana Eric afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamata nyuma yo gutemagura Biziyaremye Tharcisse ashiramo umwuka amukekaho kumusambanyiriza umugore.
Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ingendo z’indege (IATA) ryongeye guha ikigo cy’igihugu cy’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, icyemezo cyo kwagura imikorere.
Ibitaro byo mu Murenge wa Mukarange muri Gicumbi byafashije abahatuye no mu nkengero zawo kutakiremebera mu rugo kuko serivisi z’ubuzima zabegerejwe.
Ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange mu Karere ka Kayonza, maze baremera abarokotse Jenoside batishoboye.
Abagize Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF), baravuga ko kongerera ubushobozi abashinzwe ubutabazi bwo mu mazi, bizabafasha mu kurokora ubuzima bw’abarohama.
Imbogo yavuye muri Pariki y’Ibirunga ikomeretsa umuturage wo mu Murenge wa Rugarama, muri Burera, ajyanwa mu bitaro na yo bahita bayica.
Umugore witwa Nzamwitakuze Vestine w’imyaka 40 wari ukurikiranyweho gushaka gukata igitsina cy’umugabo we asinziriye, ku munsi w’ejo yapfuye urupfu rutunguranye.
Umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro yarohamye mu ikiyaga cya kivu ahita yitaba Imana.
Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Nyabihu baribaza impamvu uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu Potatoes Company rutarongera gukora kuva rufunguwe.
Abaturage baturiye Ibitaro bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga baravuga ko kuba bituzura, bibangamiye ubuzima bwabo kuko badashobora kubona serivise z’ubuvuzi hafi yabo.
Mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi,umugabo witwa Sinumvayabo Mathias w’imyaka 46 yaraye yishe umwana we amuhora kutahirira amatungo.
Abatuye ku rugabano rw’imurenge ya Gashari na Rugabano mu Karere ka Karongi bahangayikishijwe n’umuhanda ubahuza ukomeje kwangizwa n’umugezi wa Makambazi uwuca iruhande.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko abakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside bihemukira kuko bajyana umutima wabo ahabi.
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryageneye amahirwe abagore babyifuza kubigisha umwuga wo guteka ku buntu.
Abayobozi mu idini ya Islam mu Rwanda buravuga ko abakora iterabwoba bitwaje iryo dini ari bo banzi bakomeye ba Islam.
Mu mikino yo Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,Gorillas na Police Hc zo mu Rwanda zatsinze amakipe ya Uganda zegukana ibikombe mu mukino wa Handball
Urubyiruko rw’imwe mu miryango yigenga mu karere k’ibiyaga bigari, rwemeza ko amarushanwa y’ibiganiro aruhuza buri mwaka, ngo arufasha kubaka amahoro.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi biyemeje gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’abana bata amashuri.
Abakoresha umuhanda w’ahitwa Carriere mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe n’impanuka ziterwa n’ibyobo bidapfundikiye ku muhanda.
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko kuba amateka mabi yarafashe igihe kinini yigishwa mu Rwanda, bisaba ko handikwa ibindi ibitabo biyavuguruza.
Itsinda ry’Intara y’Amajyepfo riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Madamu Izabiriza Jeanne, ryahwituye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ku idindira ry’imwe mu mihigo ya 2015-2016.
Polisi y’u Rwanda irasaba abikorera kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, kandi bakagira uruhare mu kubirwanya.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo boroje inka 12 imiryango itishoboye kugira ngo yivane mu bukene.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Habyarimana Jean Baptiste, yabwiye amahanga ko ubumwe n’ubwiyunge ari bwo butuma u Rwanda rutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakora n’abacuruza ibikorwa by’ubukorikori bwo mu Rwanda, batangaza ko abanyamahanga bitabira kugura ibikorwa byabo kurusha Abanyarwanda.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC - South) ryahaye abapfakazi ba Jenoside bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, amashanyarazi akomoka ku zuba, radiyo hamwe na televiziyo, kugira ngo bave mu bwigunge.
Mu isiganwa ry’amagare asanzwe ryabereye mu karere ka Gisagara na Huye kuri uyu wa Gatandatu,Ahorukomeye yaje kurirangiza ari we utanze abandi kugera mu karere ka Huye
Abaturage bo mu Murenge wa Gahara i Kirehe bavuga ko batangiye gutera imbere nyuma yo kwiyemeza guca ukubiri n’amakimbirane mu miryango.
Abayobozi b’ibigo nderabuzima bishamikiye ku bitaro bikuru bya Kibuye muri Karongi ko bahawe ibikoresho bizabafasha kwirinda impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara.
Ministiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, wari witabiriye igitaramo cy’Itorero nserukiramuco ry’Igihugu Urukerereza, yavuze ko Abanyarwanda badataramye bakwiyibagirwa.
Ababashinwa babiri bakorera mu Karere ka Rulindo bakubise umusore w’Umunyarwanda bakoreshaga ajya muri koma, nyuma y’uko bari bamaze umwanya baterana amagambo.
U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije rwamagana imyuka ihumanya ikirere, ndetse rwishimira ko itemwa ry’amashyamba no kwangiza umutungo w’amazi byagabanutse.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rurenge muri Ngoma bacuruza amazi bavomye, bikabaha amafaranga abafasha kwikenura mu gihe cy’izuba.
Ibitaro bikuru bya Kiziguro by’Akarere ka Gatsibo bifite inyubako zidahagije, bituma serivisi zihatangirwa zitihuta, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwabyo.
Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ryigisha Ubumenyingiro ryo mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC South), buravuga ko amakuru kuri Jenoside muri iki kigo akomeje kuba urujijo.
Kuri uyu wa gatanu abakunzi ba Siporo batandukanye bibutse abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Abasirikare bakuru 46 baturuka mu bihugu umunani bya Afurika barangije amasomo mu bya gisirikare n’ay’igisivire mu byerekeye n’umutekano.
Akarere ka Gasabo kagiye kubaka inyubako nshya kazakoreramo ijyanye n’igihe, ikazatuma servisi batangaga ziba nziza kurushaho kubera ko n’abakozi bazaba bafite ubwinyagamburiro.
Abasore babiri bafashwe bajyanwa muri FDLR bicuza gushushukishwa akazi kabahemba amadolari bakemara kandi bajyanwe mu bikorwa bibi.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kuvuza umwana witwa Tuyisenge Emile ufite uburwayi budasanzwe bwo kubyimba umunwa n’ururimi.
Umukuru w’Ingabo za Repubulika ya Czech, Gen. Josef Becvar yaje kuganira na bagenzi be b’u Rwanda uko bakongera umubano ushingiye ku mahugurwa.