- Itorero Urukerereza rigiye gutaramira Abanyarwanda mu nkera y’Abahizi.
Iki gitaramo kigamije kwimakaza umuco wo gutarama no guhiga, kizarangwa n’imbyino gakondo, imihamirizo n’umurishyo w’ingoma, byose biherekejwe n’ibicurangisho gakondo, bikazumvikanisha urwunge rw’amajwi y’indashyikirwa.
Umuhanzi Muyango Jean Marie utoza Urukerereza, yabwiye Kigali Today ko iki gitaramo giteguranywe ubuhanga, bityo anashishikariza Abanyarwanda kuzacyitabira.
- Muyango Jean Marie (ibumoso) na Mariya Yohana (iburyo), abatoza b’Urukerereza ubwo bari mu gitaramo cy’Urukerereza mu mpera z’umwaka ushize wa 2015.
Yagize ati “Hashize igihe batababona. Abenshi kandi baheruka Urukerereza rwa cyera, ubu ni Urukerereza ruvuguruye. Hari ibintu byiza byinshi bashaka kwereka Abanyarwanda, nabashishikariza kuza kureba.”
Iyi nkera y’Abahizi izataramirwa i Kigali tariki 3 Kamena, muri Sitade Nto i Remera naho i Rubavu ni mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Rubavu tariki 24 Kamena.
- Mu mpera za 2015, Itorero Urukerereza ryakoze igitaramo ryise "Indamutso" cyitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bjr! ku gitaramo cy’urukerereza ko batatubwiye igiciro cyo kwinjira