Abantu 13 barembye nyuma yo kurya ihene yipfushije
Abaturage 13 bo mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, bajyanwe kwa muganga ari indembe nyuma yo kurya inyama z’ihene yipfushije, bivugwa ko zari zihumanye, nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza.

Abaturage bariye izo nyama z’ihene yipfushije ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki 23 Gicurasi 2016, maze bigeze mu masaha y’umugoroba, batangira kuruka no gucibwamo ndetse no kuribwa umutwe mu buryo bukomeye.
Nyirahategekimana Cansilda urwariye mu bitaro bya Nyanza, yabwiye Kigali Today ko iyo hene yateje ibibazo yari iye ariko ikaza kwipfusha mu buryo butunguranye.
Avuga ko imaze kwipfusha, yayisangiye n’abaturanyi be maze nyuma y’amasaha make, abayiriyeho batangira kuribwa mu nda, kuruka no gucibwamo, ku buryo abafashwe bajyanwe kwa muganga ari indembe.

Ati “Umwe mu bana banjye wariye kuri iyo hene ntacyo yabaye usibye umutoya nanjye twahise dutangira kuruka, aho tugaruriye ubwenge tukisanga mu bitaro batubwira ko twahageze turi indembe.”
Niyitegeka Violette, umuturanyi w’uyu muryango na we ubu urwariye mu bitaro bya Nyanza, yabwiye Kigali Today ko we yahawe kuri izo nyama akazitogosa, nyuma yo kuzirya akaba ari bwo yatangiye kumererwa nabi cyane.
Yabivuze agira ati “Nyuma y’isaha imwe maze kurya kuri izo nyama, ni bwo nahise ntagira gucibwamo ndanaruka ari na ko ndibwa umutwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Ntyazo, Ngirimana David, yatangaje ko abamaze kumenyekana ko bariye kuri izo nyama z’ihene yipfushije ari 21 ariko 13 bakaba ari bo bahise bamererwa nabi, bakajyanwa kwa muganga.
Avuga ko ubuyobozi buhora bukangurira abaturage kwirinda kurya inyama zitasuzumwe n’umuganga w’amatungo ariko bamwe bakabirengaho.
Ngirimana akaba yibutsa abaturage ko bakwiriye kwirinda kurya inyama zidasuzumwe, by’umwihariko bagatinya amatungo nk’ayo aba yipfushije.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bya Nyanza, Dr. Ngiruwonsanga Pascal, yasobanuye ko abo barwayi bakiriwe mu bitaro no mu Kigo Nderabuzima cya Ntyazo, ariko hakurikijwe ibimenyetso bose bagaragazaga nyuma yo kurya inyama z’iyo hene, bakeka ko zari zihumanye.
Avuga ko abarwayi bahawe ubutabazi bw’ibanze ku buryo bamwe muri bo batangiye koroherwa bagasubira mu miryango yabo.
Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Gicurasi 2016, abantu bane ni bo bakirwariye mu Bitaro bya Nyanza na bane mu Kigo Nderabuzima cya Ntyazo, naho batanu bamaze koroherwa basubira mu miryango yabo.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ubundi inyama mwaziretse, ko byagaragaye ko zitera ibibazo byinshi. Mujye mwirira imboga, imbuto, ibinyabijumba n’ifi, amagi muzaramba mubone ubuvivi n’ubuvivure. Inyama zitera constipastion (impatwe) maze ibyo bintu bitasohotse mu mara ngo bishiremo bikaba indiri ya microbes z’amoko menshi. Abavegetariens (abirira imboga rwatsi) nta kibazo bajya bagira na kimwe.
Leta nitabare abantu kuko utubari twinshi tugurisha inyama zidapimye icyo bakora ushinzwe kuzipima we aza gufata amafaranga agenwe akayashyira kumufuka we
ahantu henshi bakunda gukora bene iyo mico yokurya inyama zitapimwe
Ni utubare tungahe twotsa inyama z’ihene zipimye harya ? Ntimukabeshye
Iyo hene yari idasanzwe!!!?!!!