Abegukanye ibihembo muri “Industry Night” nta n’umwe wahagaragaye
Mu gitaramo “Industry Night” cyateguwe na Miss Teta Sandra na Miss Vanessa, mu begukanye ibihembo byari biteganyijwe nta n’umwe wahagaragaye.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Gicurasi 2016, cyari kigamije guhuriza hamwe abantu banyuranye bafite aho bahuriye n’imyidagaduro, abatera inkunga ibikorwa by’imyidagaduro n’abafana babo.
Hari hanateganyijwe kandi ko hari bubeho guhemba abantu b’indashyikirwa mu byiciro binyuranye bigize imyidagaduro.

Ku ikubitiro hahamagawe umukinnyi w’umupira w’amaguru Ernest Sugira ariko ntiyaboneka.
Uwegukanye igihembo cy’umunyamideli mwiza yabaye Dusabe Jeannine ariko nawe ntiyagaragaye mu gitaramo.
Willy Ndahiro wegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime mwiza nawe ntiyigeze ahagaragara.


Patient Bizimana niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu ndirimbo zihimbaza Imana ariko nawe ntiyabashije kuhaboneka.
Urban Boys nk’itsinda ryahawe igihembo cy’umuhanzi wabashije kugira intera ageza ku muziki Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga umwaka ushize, nabo ntibahagaragaye.
Miss Teta Sandra yavuze ko aba bose bari batumiwe kandi ko nta wigeze ababwira ko atari buboneke.

Gutanga ibi bihembo byagiye binyuranamo no kuririmba kw’abahanzi Charly na Nina, M One, itsinda rya Active na Knowless. Aba bahanzi bishimiwe ku buryo bugaragara.
Iki gitaramo cyaranzwe no kutubahiriza igihe ku buryo bukabije aho byari biteganyijwe ko gutambuka ku itapi itukura bitangira saa kumi n’imwe, ariko bikaza gutangira mu masambiri n’igice.

Miss Vanessa wari umushyushyarugamba yageze ku rubyiniro sayine n’iminota 22 ahamara micye ubundi aragenda.
Gahunda zongeye gusa n’izisubukuwe satanu na 15 kandi nabwo hagati ya gahunda n’indi hakanyuramo umwanya munini abantu bibaza ibigiye gukurikira.
Ku rwinjiriro rw’iki gitaramo cyabereye muri imwe mu tubari dukorera i Nyarutarama, bishyuzaga ibihumbi 10Frw ariko ntibyabujije ko ubwitabire bwagaragaye ugereranyije n’ibindi bitaramo bikozwe n’ubu buryo bikunda kubera muri Kigali.



Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
apuuuu muvane iyo myaku aho nimwe mukasira igihugu cyacu nubwo busa bwanyu.... Imana nitabare kuko birakomeye
kweri,uyu numuco koko?urabona umwari nako indaya zitwicira umuco wacu mwiza twarazwe na gihanga birakabije.dukwiriye kubyamagaa twivuye inyuma.
Nishimiye icyo gitaramo cy’inkera y’Abahizi ahatangirwa ibihembo by’indashyikirwa.
Igitekerezo cyanjye ni uko mu guhemba abantu banyuranye Nagize abandi hajya habaho kubaza kuri federations bagatanga about Bantu.Mboneyeho kubabwirako ubu hari federation ya sinema,iya muzika,iy’ubugeni,iya performing art(theator) n’izindi.Hanagiyeho Rwanda Art Council/Inama Nkuru y’Abahanzi. Bisobanura ko kugira ngo ibihembo bitangwe mu kuri izo nzego zaba abafatanyabikorwa.
Amakuru ahagize y’izo nzego yashakirwa muri RALC.
Murakoze
Ahmed Harerimana
SG/Rwanda Film Federation
Tel:0783444422
BABYEYI BABYAYE, ITERANYUMA RIKABIJE KUTWANGIRIZA URUBYIRUKO. NAWE SE MISS UGARAGAZA ISHUSHO Y’UMUCO W’IGIHUGU KE ARI GUTANGA URUHE RUGERO? NAKO NI ITERAMBERE. NI AKKUMIRO!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ese iyo aba bari bacu baje bambaye ubusa bigeze aha, harya ubu uyu ni umuco? ndebera Vanessa ukuntu yambaye, yarangiza ngo ni miss!! Reba ikanzu Paccy yambaye, imyenda yambariyeho iragaragara, reba Asinah sha ni akumiro. Ababyeyi twabyaye bizatugora kurerera imbere y’aba bari bacu b’ibyamamare, birirwa bigisha abana bacu kwiyambika ubusa.
Ahubwo badufashe bajye banerekana, byose, bashige nikimasoro bajye banagishyushya, gusa ndashima abataje kwakira ibihembo bya mashitan
Kandi wasaga aba mbite abakobwa se oya bafite ababyeyi? Kurya Satan yari umuhanzi abana be baramukurikira pe, niyo mpamvu ibiza bitumaze nimyaku yubwo bukobwa
Aba ba miss jye sinemeranya nimyambarire yabo bambeye ubusa kbs nka miss ntakwiriye kwambara imyenda yinkoza soni
Ndumva mu rwanda kutavugisha ukuri twarabigize umuco kandi bikunze kugaragara cyane ku bantu bamazegutera agatambwe(abastar) ariko mbona haziramo no kwiyemera ubwo c bagirango berekane ko ibyo bihembo batabikeneye? none c iyo babivuga kare abo ba Miss ntibapfushe ubusa amafaranga yabo ubusa,bajye bamenya ko umuntu ari nk’undi!
baramaze kutaza kuko nanjye sinahagarara imbere y’umuntu wambaye ubusa
aba bacyeba nabo mubitondere ejo uzumva bapfuye amafranga umuriro ubakemwo ese uriya warase amabere ye nibyo byerekana ko yahamuje hhhhhhhhh