Ni umukino watangiye amakipe yombi afite ishyaka bitewe n’uko buri kipe yari ifite icyo iharanira, aho Rayon Sports yarwaniraga intsinzi ngo irebe ko yakomeza gusatira APR Fc iri ku mwanya wa mbere, mu gihe Etincelles yo yarwaniraga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri n’ubwo zose zigisigaje imikino yo gukina.
Rayon Sports yaje gutangira isatira cyane ndetse iza no guhusha ibitego byinshi, aho byinshi byahushwaga n’umukinnyi Ismaila Diarra wanakomeje gushinjwa n’abafana ko ari kwiharira umupira.
Ku munota wa 32 w’umukino ikipe ya Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Savio Dominique, nyuma y’aho Ismaila Diarra yari amaze gucenga umunyezamu ariko umupira uramusiga.

Uko igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe





Igice cya kabiri kigitangira Ismaila Diarra yaje kugongana n’umunyezamu wa Etincelles, maze bose baza guhita basimburwa.
Umutoza wa Rayon Sports yahise yinjiriza mu kibuga icya rimwe umukinnyi Irambona Eric wasimbuye Manishimwe Djabel, naho Ismaila Diarra asimburwa na Muhire Kevin.
Nyuma y’iminota mike Muhire Kevin yinjiye mu kibuga yaje guhita ahabwa ikarita y’umutuku we na Habimana Hussein wa Etincelles, nyuma yo gushyamirana mu kibuga.
Ku munota wa 70 Etincelles yaje guhita yishyura igitego ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc, maze ikomeza kugihagararaho birangira amakipe yombi anganya 1-1.

Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Munezero Fiston, Tubane James, Mugisha Francois (Master), Kwizera Pierrot, Nshuti Dominique Savio, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra, Davis Kasirye.

Etincelles: Bariteze Danny, Gikamba Ismael, Gasozera Hassan, Nahimana Isiaka, Mugwaneza Pacifique, Habimana Houssein, Nizeyimana Mirraf, Manishimwe Yves, Kambale Salita Gentil, Ndikumana Bodo, Kikunda Patrick.

Andi mafoto kuri uyu mukino









Andi mafoto menshi wayareba HANO
Amafoto: MUZOGEYE Plaisir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Genda Plaisir umuseke.com watumye umenya gufotora neza. Turakwemera kabisa uzasubire k’umuseke.com kubashimira pe
Urugamba ruracyakomeza aba rayon ntibacike intege ,uko batakaje na bakeba niko bashobora gutakaza .Gusa bagerageze gukosora bagabanye kurata ibitego byabazwe.
biranshimishije peee?
Manawe! Muranyemeje Kuko Murabanyamakuru Bumwuga. Nimwe Bambere Mukoze Iyi Nkuru. Gusa Nshimishijwe Nokunganya Kwa Rayon Imana Ishimwe!!!