Perezida Kagame ntiyumva impamvu Afurika itihagije ku mashanyarazi
Perezida Kagame atangaza ko biteye isoni kuba muri Afurika nta mashanyarazi ahagije ahari n’ubukungu bw’umutungo kamere ifite bwayigeza ku nganda zikomeye.

Yabitangarije mu kiganiro yari yitabiriye cyari kigize inama ngarukamwaka yitabiriye ya Banki Nyafurika itsira Amajyambere (AfDB), yatangiye guhera kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi 2016.
Yagize ati “Gucanira no guha Afurika umuriro w’amashanyarazi Afurika bisobanuye inganda. Ibyo ntituzabigeraho tugisunikiriza mu gushaka ibisubizo. Inzira nziza ni ugukora ku buryo dufite ibikwiye.”

Ibi bije bishimangira ibindi yavugiye mu Ihuriro rya World Economic Forum ryateraniye i Kigali mu byumweru bibiri bishize aho yagize ati “Sinavugira abandi ba perezida ariko ntewe isoni n’uburyo Afurika idafite umuriro w’amashanyarazi.”
Rwanda rukeneye megawati zigera kuri 563 bitarenze mu 2018 ugereranyije n’izo rushobora kubona ubu zitagera kuri 200. Gusa ni intambwe ishimishije ku gihugu kuko mu myaka mike ishize rwashoboye kuva kuri 5% rugera kuri 22% by’amashanyarazi.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyata, nawe yunze mu rya Perezida Kagame asaba abayobozi bagenzi be guhaguruka bakareka guhora bavuga ahubwo bagashaka ibisubizo bifatika.
Perezida wa BAD, Akinwumi Adesina, nawe asanga Afurika itatera imbere nta ngufu z’amashanyarazi ifite. Ati “N’udukoko dukora dusanga urumuri. Turambiwe kubaho nta muriro w’amashanyarazi dufite.”




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|