Ahanini izi manzazishingiye ku kugaruza imitungo yangijwe mu gihe cya Jneoside, aho usanga biterwa n’ubushake buke bw’abayobozi b’ibanze mu kudakurikirana abaturage barebwa nk’iki kibazo, nk’uko Musabeyezu charlotte umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere abitangaza.
Agira ati “Abayobozi bahora bavuga ngo abaturage ntibishyura kubera ubushake bukeya. Umwaka ugashira undi ugatangira. Ikibazo kiri no ku bayobozi batabishyiramo imbaraga.”
Avuga ko iki kibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’akarere n’abarokotse Jenoside batarishyurwa imitungo yabo by’umwihariko. Ariko yemeza ko bafashe ingamba zirimo gusaba abahesha b’inkiko kurangiza imanza za gacaca, hamwe n’abayobozi kwishyuza abaturage.
Niyonsenga Jean d’Amo uruhagarariye abarokotse jenoside bo mu Karere ka Ngororero, avuga ko kuba batishyurwa kandi babona abo batsinze mu manza bafite ubushobozi bibabaza.
Ati “Abenshi turaturanye kandi turaziranye. Usanga iyo bigeze mu kwishyuzwa bavuga ko batishoboye kandi atari abakene.”
Niyonsenga avuga ko babazwa no kuba abitwa ko bakennye badatera intambwe babasabe imbabazi kandi bo biteguye kuzibaha.
Ahamya ko Kugarura ibyangijwe, kubiriha mu gaciro kabyo no kwishyura mu mibyizi byashyizweho nk’uburyo bwo kurangiza imanza za gacaca byari bihagije ariko hakaba abatabyitaho.
Ikindi gihangayikishije abarokotse Jenoside nk’uko bivugwa na Gatera Callixte wo mu Murenge wa Nyange, ni uko hari abatsinzwe imanza za gacaca batangiye inzira yo gusubirishamo imanza, akaba asanga byaba ari amakosa mu butabera.
Ati “Gacaca yashyizweho n’igihugu kandi yubahwa hose. Hari bamwe ngo batangiye gusubirishamo imanza babinyujije mu nkiko. Byaba ari agahomamunwa ku butabera bwakozwe”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|