Kudatera imbere babishyira ku kutagira imihanda nyabagendwa
Abatuye Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke bahangayikishijwe no kutagira imihanda nyabagendwa, bavuga ko bibazitira kugera ku iterambere.
Ikibazo cy’imihanda ikoze neza muri Gakenke ni rusange, ariko muri uyu murenge ho birihariye kuko nta modoka ihagera, cyane cyane izije gupakira imyaka ihera.

Kutagira imodoka bituma bahendwa, kuko bemeza ko amafaranga bakura mu musaruro atangana n’imbaraga baba batakaje.
Kanyanzira Laurent umwe mu bahatuye, avuga ko iyo bagiye ku isoko bakora urugendo rurenze amasaha abiri bikoreye imyaka bajyanye ku isoko.
Agira ati “Turahinga tukeza ariko icyo tubuze muri uyu murenge wa Kamubuga ni umuhanda uva Buranga, ugakomeza muri uyu murenge ugafata za Karambo na Gashenyi.

Turi mubwigunge rwose twararenganye nk’abaturage kuva hano wikoreye imyaka ukayigeze mu Gakenke mu isantere hepfo iriya byarabagoye baravunitse rwose.”
Mukazibera Jeanette avuga ko bakeneye umuhanda ukoze neza ubahuza n’imirenge begeranye, kuko kuba batawufite bibazitira kugera ku iterambere nkuko bikwiye.
Ati “Nkanjye ncuruza inyanya ariko ngira ikibazo cyo kujya mu Gakenke nkazana akabase kamwe kubera kwikorera ku mutwe ariko dufite umuhanda nshobora kujyanayo n’amabase nk’atanu nkaba natega akanyabiziga nta kibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yizeza abaturage ko kino kibazo kizacemuka.
Ati “Muri aka karere kacu uyu murenge niwo ufite ibikorwa by’ubuhinzi bigaragara kurusha indi mirenge, bivuze ko muri ya mihanda Prezida yatwemereye ahantu tuzashyira mbere ingufu naha muri Kamubuga, twakoze inyandiko buriya ikiba gisigaye ni amafaranga.”
Ohereza igitekerezo
|
ikibazo cy’imihanda kirakomeye kuko bituma abaturage bawututuye badatera imbere bikwiye