Barashinja urubyiruko kwanga imirimo y’ubuhinzi

Ababyeyi bo mu Karere ka Gakenke barashinja urubyiruko kwanga gukora imirimo y’ubuhinzi, ahubwo bagahugira mu bindi bavuga ko bidafite akamaro.

Ababyeyi bashinja urubyiruko kwirirwa ku mihanda. Aha ni bamwe mu bari bitabiriye kumva ibiganiro bya Perezida yagiranye n'abatuye akarere ka gakenke ubwo ahaheruka mu kwezi kwa Gatatu.
Ababyeyi bashinja urubyiruko kwirirwa ku mihanda. Aha ni bamwe mu bari bitabiriye kumva ibiganiro bya Perezida yagiranye n’abatuye akarere ka gakenke ubwo ahaheruka mu kwezi kwa Gatatu.

Ababyeyi bo muri aka karere bashinja abasore n’inkumi baho kwirirwa mu tubari, banga kubafasha mu mirimo igendanye y’ubuhinzi.

Mukamusoni Mariya utuye mu Murenge wa Kivuruga, avuga ko urubyiruko rudakwiye kwirengagiza ko isuka ikiza nubwo hari abatayikora, bumva bakwikorera imirimo y’ubucuruzi ku muhanda.

Agira ati “Ariko ni byo ntibakwikoza isuka, kandi isuka irakiza. Mbese icyo bagamije, babonye nk’imirimo yo gucuruza, nko gushinga utuntu ku muhanda, ni byo bakwikorera bibaha amafaranga byihuse. Naho ibyo bahinga igihe bizazira bakazabona agasabune n’agacupa ni cyera.”

Nzagezahe Jean de Dieu wo mu Murenge wa Kamubuga, ati “Urubyiruko ntabwo rugikurikirana ibintu by’ubuhinzi, barangajwe ngo na viziyo, bamwe bigize indangare kubera gukurikirana gutura ku muhanda.”

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke ngo hari byinshi rusigaye ruhugiyemo bitari ubuhinzi.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke ngo hari byinshi rusigaye ruhugiyemo bitari ubuhinzi.

Mu buryo bugoranye, Kigali Today yabashije kubona urubyiruko rwemera kuvuga kuri iki kibazo, basobanura ko batanga gukora imirimo y’ubuhinzi, cyakora ngo ntacyo bakuramo.

Umwe muri bo ati “Umuntu yaba ari bukorere amafaranga igihumbi ngo arajya kwitaba akaguru? Ntabwo yajya kubikora yabonye igihumbi kuko gutaba akaguru ni 500Frw.”

Umukozi w’Akarere ushinzwe ubuhinzi, Hagenimana Deny, avuga ko bitari kure y’ukuri ariko kandi ngo n’ubutaka ntibuhagije.

Ati “Nshingiye ku miterere y’akarere kacu n’ibipimo by’ubutaka n’umubare w’abaturage dufite, ntabwo umurimo w’ubuhinzi ari wo wa mbere nashishikariza urubyiruko."

Ati "Wenda harimo abafite amahirwe yo kuba bafite ababyeyi babo bagifite amasambu ahagije ku buryo bashobora gukora imishinga y’ubuhinzi bikemera kandi bakiteza imbere ariko dufitemo n’ikibazo cy’ubuso buto bw’ubutaka.”

Mu Karere ka Gakenke, ubucukike bw’abaturage ni 418 kuri kilometero kare, ku buryo bitoroshye kubona ufite umurima ungana na hegitari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka