Ubwo shampiyona y’ubupira w’amaguru mu Rwanda izaba isubukuwe, Rayon Sports na Sunrise zinganya manota kandi ziyoboye urutonde rwa shampiyona zizacakirana.
Areruya Joseph ukinira ikipe y’u Rwanda niwe wegukanye agace ka kane ka Rusizi-Huye muri Tour du Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2016.
Abakuriye ibigo by’imari bitandukanye bemeza ko imiyoborere myiza y’igihugu ari yo ituma ishoramari ritera imbere.
Abitabiriye amahugurwa mu kigo cy’amahoro cya Nyakinama (Rwanda Peace Academy) bavuga ko batahanye umukoro wo kurinda abasivili mu bihe by’intambara.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaza ko iyi kipe igiye kwitabira imikino ya gicuti itandukanye muri Congo-Brazzaville mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika.
Aya ni amwe mu mafoto yaranze isiganwa ryahagurutse i Karongi ryerekeza i Rusizi kuri uyu wa Gatatu, ryaranzwe n’imihanda igoranye ndetse n’imisozi miremire
Boeing B737-800N yari itegerejwe i Kigali, izanye akarusho ko kugira umuyoboro wa interineti (Wireless connectivity).
Iyi foto yafatiwe mu Muhanda Karongi- Rusizi . Iragaragaza igikundi cy’abakinnyi b’amagare barangajwe imbere na Mugisha Samuel, aho bari mu gace ka Gatatu ka Tour du Rwanda kavaga Karongi kagana Rusizi.
Ikamyo ya rukururana yari yikoreye isima ipima toni 35 yaguye ku kiraro cya Rwabusoro, irangirika ibuza izindi modoka gutambuka.
Abakozi umunani b’Akarere ka Nyanza bafunze bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza amafaranga yagenewe abaturage muri VUP.
Agace ka gatatu k’irushanwa rya Tour du Rwanda aho abasiganwa baturukaga i Karongi bagana i Rusizi kegukanwe na Rugg Thimothy ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ku buryo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, bwerekana ko abaturage benshi batazi Inama Njyanama z’uturere.
Abatuye Nyamagabe barasaba kubakirwa ibiraro bibiri byo ku mugezi wa Rukarara byangiritse, bikaba bidindiza ubuhahirane.
Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bifuza ko itorero ry’igihugu ryahera ku bana b’incuke kugira ngo bazakurane umuco wo gukunda igihugu.
Kaminuza y’Abadivantiste b’Abalayiki ya Kigali (UNILAK) ku bufatanye n’Ikigo cyo mu Bushinwa cyigisha siyansi (XIEG), batangije ikigo cy’ubushakashatsi ku bidukikije.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse arakangurira abayobozi b’uturere tugize iyo ntara gukorera hamwe nk’abagize ikipe y’abatwara amagare bari mu marushanwa.
Indege yo mu bwoko bwa Boeing B737-800NG y’ikompanyi itwara abagenzi RwandAir iragera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2016.
Valens Ndayisenga ni we wegukanye agace ka Kigali-Karongi ka Tour du Rwanda, ahita yegukana "Maillot Jaune" ihabwa umukinnyi uyoboye urutonde rusange
Ababyeyi b’abana 48 bafite ubumuga bw’ingingo bahawe amagare mu Karere ka Gatsibo, baributswa kuyafata neza, akabafasha kwita kuri aba bana.
Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere ibigega by’umugabane ku ishoramari, Rwanda (RNIT), kirakangurira abantu kwizigamira bashora imari mu kigega RNIT Iterambere Fund.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2016, imodoka ya Land cruiser ifite Plaque IT259 RE yagonze umuryango w’ abantu bane irabahitana.
Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bari muri Moroc, i Marrakesh aho bitabiriye inama ya 22 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere (COP 22)
Abarangije kaminuza mu mashami atandukanye bahitamo kongeraho ubumenyingiro kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa bakihangire bityo bave mu bushomeri.
Umuraperi Danny Nanone atangaza ko umukobwa yifuza wazamubera umutima w’urugo ari umukobwa w’umutima aho kuba asa n’inzobe cyangwa igikara gusa.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Akarere ka Rulindo bugaragaza ko abana 170 bo muri aka Karere batujuje imyaka 18, batewe inda imburagihe.
Ikipe y’Ingabo z’iguhugu (RDF) yo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama yatsinze ikipe y’abanyamakuru bo mu Ntara y’amajyaruguru ibitego 3 kuri 1.
Ku munsi wa Kabiri wa Tour du Rwanda, aho abasiganwa baturutse Kigali bagana mu Burasirazuba mu Mujyi wa Ngoma, Areruya Joseph ukinira u Rwanda amaze kwambura Rugg Thimothy Maillot Jaune .
Perezida Paul Kagame yahawe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, batoye Guverineri Mureshyankwano Marie Rose nk’ umuyobozi mushya w’uyu muryango muri iyi Ntara.
Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe atangaza ko uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa wako, Nshimiyimana Jean Pierre yeguye ku mirimo ye.
Umunyeshuri wakoreraga ibizamini bya Leta ku kigo cy’amashuri cya “Notre Dame de la Paix” kiri i Nyamagabe yarohamye mu kizenga cy’amazi arapfa.
Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri rivuga ko rigiye kwifashisha akadege katagira umupilote “Drone” mu bushakashatsi no kwigishirizaho abanyeshuri.
Rugg Thimothy ukinira Lowestrates.com yo muri Canada ni we ubaye uwa mbere mu isiganwa ryo gusiganwa umuntu ku giti cye akoresheje iminota 4 yuzuye.
Nyuma y’amatora yakozwe n’abakunzi b’umukino w’amagare, abenshi batoye binyuze ku rubuga rwa kigalitoday.com bemeje ko Areruya Joseph ari we babona uzegukana iri siganwa
Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagejejwe mu Rwamda ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Ugushyingo 2016.
Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baragerazwa mu Rwamda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2016.
Umugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu murenmge wa Ruheru muri Nyaruguru akekwaho kwiba moto akazihimbira ibyangombwa, akazigurisha.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko Kanseri y’ibere ivurwa igakira iyo imenyekanye kare, akaba ariyo mpamvu ikangurira abantu kuyisuzumusha badategereje kuremba.
Kuri iki cyumweru kuri Stade Amahoro haratangirira isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda", rikazasozwa ku Cyumweru taliki 20 Ugushyingo 2016
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nemba mu murenge wa Rweru muri Bugesera, Ndayisaba Alfred arashakishwa nyuma yo gutorokana amafaranga y’abaturage.
Umuturage uri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe, mu gihe bamusuzumye bagasanga arwaye Malaria, azajya ahabwa umuti ku buntu.
Nkuranyabahizi Noel utoza ikipe y’Igihugu ya Karate, avuga ko iyo umwana atangiye gukina Karate akiri muto, bimufasha gukurana ikinyabupfura.