Ikipe y’igihugu y’u Rwanda isoje urugendo yagiriraga muri Kenya mu gikombe cya CECAFA ifite amanota 4, nyuma yo gutsinda umukino wa nyuma ari nawo wa kane yakinaga mu itsinda.


Mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu, Amavubi niyo yafunguye amazamu ku munota wa 18 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira yari ahinduriwe neza na Ombolenga Fitina, akaba nawe yari awuhawe na Bizimana Djihad.


Ku munota wa 29 gusa, Ikipe ya Tanzania yaje kwishyura igitego, igitego cyatsinzwe na Daniel Reuben Lyanga, ku mupira nawe yari ahinduriwe neza na Mohamed Hussein Mohamed, ahita atsinda igitego cy’umutwe.


Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, umutoza Antoine Hey aza guhita akuramo Nshimiyimana Amran yinjiza Yannick Mukunzi mu kibuga hagati, nyuma yaho gato ahita anakuramo Nshuti Innocent yinjiza Biramahire Abeddy.


Ku munota wa 65 w’umukino, Ombolenga Fitina nanone yaje guhindura umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Biramahire Abeddy wari uhagaza neza aza guhita atsindira Amavubi igitego cya kabiri, umukino urangira Amavubi atsinze ibitego 2-1


Abakinnyi babanje mu kibuga
Rwanda: Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Kayumba Soter, Ombolenga Fitina, Eric Rutanga, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Mico Justin na Nshuti Innocent
Tanzania: Aishi Salum Manula, Erasto Edward Nyoni, Kennedy Wilson Juma, Jonas Gellard Mkude, Raphael Daud Loth, Ibrahim Ajibu Migomba, Hamid Mao Mkami, Daniel Reuben Lyanga, Yahya Zayd Omary, Abdul Hilary Hassan, Mohamed Hussein Mohamed.








National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo amavubi yakoze babyita"Efforts du medecin après la mort!
Ubwo imikino isigaye bagiye kuyikurikiranira kuri ecran