Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ryiswe ‘PRIMS’ rizagabanya iminsi yo kubona ibyangombwa ku bacuruza imiti bityo ntizongere kubura aho igomba kuba iri.

Dr Diane Gashumba avuga ko ikoranabuhanga ryamuritswe rizihutisha serivisi zijyanye n'ubucuruzi bw'imiti
Dr Diane Gashumba avuga ko ikoranabuhanga ryamuritswe rizihutisha serivisi zijyanye n’ubucuruzi bw’imiti

Byatangangarijwe mu muhango wo gutangiza iryo koranabuhanga ku mugaragaro, wabaye kuri uyu wa 11 Ukuboza 2017, rikaba rigenewe ibihugu byose bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, abacuruza imiti, abayobozi batandukanye ndetse n’ukuriye ikigo kitwa "Trade Mark East Africa (TMEA)" ari cyo muterankunga w’iki gikorwa.

Murenzi Daniel ushinzwe ikoranabuhanga muri EAC, avuga ko ubwo buryo buziye igihe kuko buje gukemura ibura ry’imiti ryajyaga ribaho.

Agira ati “Ubusanzwe ibura ry’imiti rikunze kugaragara mu bihugu byinshi byo ku isi. Ubu buryo rero buzatuma abacuruza imiti babona aho iri banyuze kuri interineti bityo byorohe kuyitumiza kuko bitazanyuzwa mu mpapuro,hanyuma igere ku Banyarwanda bayikeneye byihuse”.

Arongera ati “Ubundi mu buryo busanzwe bw’impapuro, kwemererwa kuzana umuti mu gihugu byamaraga amezi ari hagati y’atatu n’atandatu kubera ingendo no gusinyisha ahantu henshi. Kubera iri koranabuhanga, ibyo byose bizajya bikorwa mu munsi umwe n’ibitinda ibe itatu”.

Akomeza avuga ko ubwo buryo buzatuma imiti itumizwa izajya iza hasuzumwe ubuziranenge bwayo mu buryo bworoshye, bityo ntihazongere kubaho magendu mu icuruzwa ry’imiti.

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye biganjemo abacuruza imiti
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abacuruza imiti

Minisitiri Dr Gashumba yavuze ko hari byinshi iryo koranabuhanga rije gukemura byatumaga serivisi itaba nziza.

Ati “Abashoramari bajyaga binubira itinda ry’amadosiye muri Minisiteri kubera gutinda kwigwaho bitewe n’ubuke bw’abakozi cyangwa bikaza birimo amakosa. Ibi bikaba byajyaga bituma bizinesi zitagenda neza none bigiye kujya byihuta n’ikurikirana ry’imisoro ryorohe yinjire yose nta kwibeshya”.

Akomeza avuga ko icyo ari igikorwa gishimishije MINISANTE igezeho,kuko kizagira akamaro ku buzima bw’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka