Abaturage batandukanye batangiye kugira imitekerereze ya Kinyafurika, nyuma yo gusobanurirwa gahunda ya Ndi Umunyafurika yatangijwe n’umuryango utegamiye kuri Leta Panafrican Mouvement.
Abajyanama b’ubuzima batandukanye batangaza ko mu ngo zabo habaye nko kwa muganga kuburyo batakibona akanya ko gukora indi mirimo ibatunze.
Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, abikorera bo mu Karere ka Kayonza biyemeje gutangiza uruganda ruzakora imyenda.
Urubyiruko rwihangiye imirimo rutangaza ko kubura igishoro bituma bamwe batihangira imirimo akaba ngo ariyo mpamvu bazakomeza kugaragaza icyo kibazo kugira ngo kizakemuke.
Bamwe mu batuye Rukomo, mu karere ka Gicumbi, baravuga ko babangamiwe n’ikimoteri cy’akarere kibegereye,imvura yagwa, ikamanurira imyanda yose mu mazi bavoma.
Umushinga w’Agatare ukorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge witezweho guteza imbere abahatuye, uhageza ibikorwa remezo, unaca akajagari.
Umuyobozi wa Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB), Callixte Kabera, asanga kwihangira umurimo bireba n’abakiri ku ntebe y’ishuri kugira ngo bazarangize badategereje akazi.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba Kungu-Fu Wushu buratangaza ko bwifuza ko U Rwanda rwazaza ku mwanya wa mbere mu myaka ine iri imbere.
Ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka wa Rusumo zinjira mu Rwanda nyuma yo gusoza imyitozo izwi nka “Ushilikiano Imara” yaberaga muri Kenya.
Padiri Thomas Nahimana ni umuyobozi w’ Ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète.fr”. Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, akaba yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho.
Umuryango wa Knowless na Ishimwe Clement wamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa ku wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016.
Kompanyi ‘Home Rwanda’ igiye gutangiza imurikagurisha ngarukamwaka ry’ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi bigendanye na bwo hagamijwe korohereza abashaka kubaka.
Kuri iki cyumweru ubwo hasozwaga Tour du Rwanda 2016, ni bwo Abrabham Ruhumuriza na Nathan Byukusenge basezeye ku mugaragaro umukino w’amagare
Ababyeyi bo muri Kirehe batangaza ko banejejwe na serivisi begerejwe, yita ku bana bavutse batagejeje igihe (Néonatologie) kuko yatumye abana babo bagira ubuzima.
Abashinzwe kwita ku bafite ubumuga butandukanye mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko hakiri byinshi byo gukora ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.
Semutwa Aloys wo mu Bugesera arasaba guheshwa miliyoni 40 z’indishyi yatsindiye mu rubanza rw’umwana we wahohotewe akanduzwa SIDA afite imyaka ine.
Itsinda ry’abadepite bashinzwe komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano ryagendereye Akarere ka Kirehe risanga inguzanyo imishinga ihabwa na leta ikoreshwa neza.
Igihugu cy’Ubudage cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 7RWf zizifashishwa mu korohereza Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu mahanga.
Minisitiri w’Intebe w’Ubudage, Angela Merkel yatangaje ko yemeye kuzongera kwiyamamariza kuyobora manda ya kane mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2017.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) ivuga ko bitemewe gufatira cyangwa gukata umushahara w’umukozi mu gihe yakoze amakosa mu kazi.
Umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Sunrise witabiriwe n’abafana benshi batandukanye ku mpande zombi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko mu kurwanya gutekinika mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, 2016-2017 uzasiga imirenge yose ifite interineti.
COPEDU LTD yitabye urukiko rw’ubucuruzi rwa NYARUGENGE ishinjwa na ADFINANCE LTD kuba ikoresha mu buryo butemewe n’amategeko porogaramu yayo yitwa ADBANKING.
Abana batatu bava inda imwe bo mu murenge wa Muko muri Musanze bapfuye nyuma yo kurya imyumbati hakekwa ko ariyo yaba yabahitanye.
Itsinda rihagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryasuye Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) i Buruseli rigaragaza uburyo ikibazo cy’abahakana Jenoside giteye inkeke.
Imiryango IBUKA na CNLG, irashimira Kiliziya Gaturika imbabazi yasabye kubera uruhare bamwe mu bayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Umurenge wa Muhima watangije irondo ry’umwuga rizawufasha mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kuko aribwo hakunze kugaragara ubujura n’urugomo.
Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa yizihije imyaka 70 y’amavuko, ataramana n’abakunzi be mu gitaramo cyisanzuye kandi cyahaye ijambo uwifuzaga gutarama wese.
Ikigo nyarwanda cy’abakora ibishushanyo by’inyubako (RIA) kigiye gutangiza ku mugaragaro ihuriro ry’abubatsi b’inyubako zujuje ubuziranenge (RWAGBO).
Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Valens Ndayisenga wegukanye bwa kabiri Tour du Rwanda
Nyuma y’uko agace ka Nyuma ka Tour du Rwanda kagizwe n’ibirometero 108 kakinirwaga mu Mujyi wa Kigali kegukanywe na Okubamariam Tesfom ukomoka muri Eritrea, Tour du Rwanda ya 2016 yose yegukanywe na Ndayisenga Valens.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyateguye ibirori byo gushimira umuryango w’Abanyamerika umaze gusura Ingagi zo mu birunga inshuro 100.
Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora “Isango” yo muri Centrafrique bishyuriye mituweri abaturage 500, bagizweho ingaruka n’ibiza mu karere ka Gakenke.
Abanyarubavu baturutse mu nce zitandukanye z’igihugu bahuye biyemeza gushakira hamwe icyateza imbere akarere bakomokamo, kugira ngo karusheho kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Umuryango wita ku bana “Save the Children” ukangurira ababyeyi kugira umuco wo kugurira ibitabo abana, kugira ngo bakure bakunda gusoma.
Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’epfo, Niwe wegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda katurukaga Musanze kagana Kigali.
Abagize Ihuriro ry’abayobozi b’amasosiyete akomeye bakiri bato (Young Presidents’ Organisation: YPO) batangaza ko bagiye kwegereza Abanyarwanda amasomero hifashishijwe Interineti.
Kuva mu mwaka wa 2014 gahunda ya NEP-Kora Wigire imaze guha imirimo mishya abarenga ibihumbi 80 hirya no hino mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko gutoza abana bato kumenya imibare igihugu kigenderaho bituma bavamo abayobozi beza b’ahazaza.
Umukinnyi wa Eritrea witwa Eyob Metkel ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika yepfo niwe utanze abandi mu Mujyi wa Musanze, yegukana agace ka gatanu ka Tour du Rwanda katurukaga mu Mujyi wa Muhanga kagana Mu Mujyi wa Musanze.
Abatuye Kirehe barishimira serivisi yo kubaga indwara y’ishaza mu maso begerejwe, bamwe muri bo bafataga nk’amarozi.
Henri Jean Claude Seyoboka, Umunyarwanda uregwa ibyaha birimo icya Jenoside, wari warahungiye muri Canada, yagejejwe i Kigali, mu ijoro ryakeye.
Abanyeshuri ba Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB) beretswe amahirwe ari mu kwifashisha ikoranabuhanga bakazamura imishinga yabo y’ubucuruzi basanzwe bafite.
Sosiyete mpuzamahanga ikorera mu Rwanda yitwa IHS, yashyikirije umuryango Imbuto Foundation inkunga y’ibihumbi 30 by’amadolari asaga miliyoni hafi 25 Frw.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF rwatangaje ko imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rya 2016, rizaba guhera ku itariki 14 kugeza ku ya 20 Ukuboza.