HVP Gatagara ihamya ko umwana wavukanye ubumuga iyo yitaweho akira

Ikigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara gifatanyije n’umuryango Handicap International, kiyemeje kuzajya kigenderera abafite ubumuga aho batuye kugira ngo basuzumwe bityo bavurwe hakiri kare.

HVP Gatagara ihamya ko igiye kujya mu baturage gusuzuma abafite ubumuga
HVP Gatagara ihamya ko igiye kujya mu baturage gusuzuma abafite ubumuga

Uwo mushinga watangiye ku itariiki ya 08 Ukuboza 2017, biteganyijwe ko uzamara imyaka itanu.

Ugamije kugabanya umubare w’abafite ubumuga kuko byagaragaye ko hari abashobora gufashwa bakiri batoya, bagakira, batarinze kwivuza ari bakuru ngo binabatware amafaranga menshi.

Muri uwo mushinga, abakozi ba HVP Gatagara bazajya bajya mu baturage babasuzume harebwa ubumuga bafite banabarangire aho bagana kugira ngo bafashwe; nkuko Frère Placide ukorera muri HVP Gatagara abisobanura.

Agira ati “Tuzanatanga amahugurwa (agamije kumenya) uko abafite ubumuga baba bameze, kugira ngo bajye bamenya kubatandukanya n’abatabufite, bityo bavuzwe kare.”

Pascal Kayishema ushinzwe umushinga w’ubufatanye na serivise z’abafite ubumuga muri Handicap International ahamya ko uvukanye ubumuga yitaweho hakiri kare akira.

Agira ati “Hari ubumuga buvukanwa, ku buryo ababuvukanye bafashijwe bakiri batoya bakira, ntibazabarirwe mu mubare w’abafite ubumuga. Hari n’ubuterwa n’indwara, ababufite bafashwa batararengerana bagakira.”

Hari abana bavukana ubumuga bwo guhengama ibirenge. Iyo ngo bavuwe hakiri kare bashobora gukira
Hari abana bavukana ubumuga bwo guhengama ibirenge. Iyo ngo bavuwe hakiri kare bashobora gukira

Akomeza atanga urugero rw’abana bavukana uturenge tuberamye bita indosho, n’abavukana ubumuga bw’umunwa bita ibibari, bavurwa bakiri batoya bagakira neza.

Ati “Hari n’abana bavuka babura ibice bimwe na bimwe by’umubiri, urugero nk’amaguru agarukira mu mavi. Umwana umurekeye mu rugo ntazabasha kugenda nta n’ubwo aziga, nyamara kwa muganga bamufashije byamurinda ipfunwe yari kuzaterwa n’ubwo bumuga.”

Akomeza ko ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu mwaka wa 2014, bwagaragaje ko ku isi hose abafite ubumuga babarirwa mu 15% kandi ko 80% muri bo bari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Imwe mu mpamvu yo kuba abafite ubumuga mu bihugu byateye imbere ari bakeya ngo ni uko ubuvuzi bwaho teye imbere.

Mu Rwanda, ibarura ryo mu mwakwa wa 2012 ryagaragaje ko habarirwaga abafite ubumuga 446.453 barengeje imyaka itanu. Muri bo 3% bafite ubumuga bw’ingingo, kandi 50% muri bo babukomora ku ndwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko nange nari mfite ubu bumuga kandi koko naravujwe ndakira. Ahubwo ababyeyi bakwiy gushishikarizwa kugerageza kuvuza abana Babo hakiri kare.murakoze

Ines yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka