Urubyiruko ruri mu ikoranabuhanga ni rwo rufite ahazaza ha Afurika - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangarije abayobozi b’Afurika ko ahazaza h’uyu mugabane hashingiye ku nkingi eshatu zirimo,kwegurira urubyiruko ubushobozi bwo guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ihuriro Nyafurika ry'ubucuruzi
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ihuriro Nyafurika ry’ubucuruzi

Yabitangarije mu Misiri, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama y’ihuriro ry’ubucuruzi muri Afurika,ababwira ibintu bitatu abayobozi b’Afurika bakwiye kwitaho, kugira ngo umugabane w’Afurika ugere ku iterambere rirambye,

Yagize ati “Icya mbere, dukwiye koroshya ubucuruzi imbere mu bihugu byacu. Umugabane wacu uracyafite byinshi byo kubanza kugeraho kugira ngo tubashe guhangana ku isoko mpuzamahanga. Ntitwakomeza gutakaza amahirwe kubera ko ibyagombaga gukorwa bitubahirijwe.

“Icya kabiri Afurika ikwiye gukora ni ukoroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika, tugahuza n’amasoko yacu kugira ngo bireshye abashoramari.Icya gatatu ni ukwegurira ikoranabuhanga urubyiruko, by’umwihariko ba rwiyemezamirimo.”

Iryo huriro ryitabiriwe n'abakuru b'ibihugu batandukanye
Iryo huriro ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka