Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri muri CECAFA, umutoza Antoine Hey wari watangaje ko azakomeza kugenda agerageza abakinnyi bose, aho yifuzaga gukoresha abakinnyi bose ngo arebe uko bahagaze, kugeza ashobora kwisubiraho agakoresha ikipe yari yabanjemo bakina na Kenya.

Nyuma yo gutsindwa na Zanzibar ibitego 3-1, yari yadutangarije ko mu izamu umunyezamu Nzarora Marcel utari Wabasha kugera mu kibuga muri aya marushanwa, ariko kugeza ubu amakuru ahari ni uko azabanzamo umunyezamu wa mbere Ndayishimiye Eric Bakame, ndetse n’abandi bari babanjemo bakina na Kenya

Mu kiganiro twagiranye na Ndayishimiye Eric Bakame nyuma y’imyitozo bakoreye mu kigo cy’amashuli cyitwa Machakos Academy, yadutangarije ko ubu abakinnyi umukino bawushyizemo imbaraga nyinshi, bakaba bizera ko kuri uyu wa Kane baza guha ibyishimo abanyarwanda
Yagize ati “Mu mikino ibiri ishize ntabwo twitwaye neza, kugeza ubu ntabwo duhagaze neza mu itsinda ryacu, hari abakinnyi bari babashije kuruhuka bashobora kongera kugaruka mu kibuga, kandi bose bakaniye ku buryo biteguye kwitwara neza

“Libya nta gitego iratsindwa, nta n’igitego iratsinda, ni ikipe isanzwe nk’izindi, ni umukino twahaye agaciro kuko turamutse dutsinze twayijya hejuru, kandi nayo itsinze yafata umwanya mwiza, abayobozi baratuganirije, turumva ko ku munsi w’ejo hazagaragara impinduka”
Amavubi afite zeru mu itsinda ryayo, ndetse akaza no ku mwanya muri tsinda, araza gukina umukino wa gatatu na Libya ifite amanita abiri kugeza ubu, umukino kuri Kenyatta Stadium iherereye Machakos, ukazatangira ku I Saa Cyenda zomu Rwanda ari zo Saa kumi za Nairobi.

Abakinnyi bashobora kubanzamo: Ndayishimiye Eric Bakame Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kayumba Soter Eric Iradukunda, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Biramahire Abedy, Mico Justin, Manishimwe Djabel
Uyu munsi bakoreye imyitozo mu kigo cy’amashuli (Amafoto)




National Football League
Ohereza igitekerezo
|