Umugore w’Umuyapani uririmba indirimbo yubahiriza u Rwanda yatunguye benshi (Video)

Umugore w’Umuyapani uba mu Rwanda witwa Sakamoto yatunguye benshi aririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda mu ijwi ridasanzwe risanzwe rimenyerewe mu birori bizwi nka Opera.

Uyu mugore yaririmbye iyi ndirimbo ubwo Abayapani baba mu Rwanda bizihizaga umunsi w’Umwami w’Abami w’u Buyapani, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2017.

Uyu mugore usanzwe uri inararibonye muri ubu buryo bwo kuririmba buzwi nka ‘Mozart Style’ niwe waririmbye indirimbo zubahiriza u Buyapani n’u Rwanda.

Si ubwa mbere aririmbye iyi ndirimbo mu buhanga butangaje, kuko n’umwaka ushize niwe waririmbye mu gitaramo cyabereye i Tokyo mu Buyapani, cyari cyahuje abahanzi bo mu Buyapani n’abo mu Rwanda. biteganyijwe ko n’umwaka utaha muri 2018 azongera akaririmba.

Mu bindi byaranze ibi birori, Ambasade y’u Buyapani yageneye impano ya tapi 400 zo kukiniraho umukino wa Karate, zagenewe ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda.

Takayuki Mayishita, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, yavuze ko izi mpano zijyanye no kwizihiza isabukuru y’umwami w’Abami w’u Buyapani uzuza imyaka 84, zizagezwa mu Rwanda umwaka utaha.

Yagize ati “Iyo tubona ubuhanga Abanyarwanda bakinisha Karate biradushimisha. Nkaba ntangaje ko iyi nkunga izateza imbere Karate n’imibanire hagati y’ibihugu byombi.”

MMin Kamayiresi Germaine wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango na Ambasaderi Takayuki
MMin Kamayiresi Germaine wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango na Ambasaderi Takayuki

Buri mwaka Ambasade y’u Buyapani itegura irushanwa rihuza urubyiruko rukina karate rugera mu bihumbi bitatu mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani uhagaze neza harimo n’uko kuva mu myaka ine ishize abanyeshuri 12 bahawe buruse zo kwiga muri iki gihugu mu bijyanye n’uburezi na siyansi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuki mukomeza ibintu bidakomeye koko? Ubuse abanyarwanda bazi indirimbo z’ibindi bihugu ni bangahe koko? Ngirango kuba azi kuyiririmba ntabwo ari yo yakagombye kuba inkuru, ahubwo inkuru yakagombye kuba impamvu ayiririmba. Nkeka ko ayiririmba kubera akunda urwanda n’abayobozi barwo.
Tugire amahoro

ddddddddd yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

iyi nkuru niyo kukoiyo urebye n’abanyarwanda bazi iyi ndirimbo usanga ari mbarwa hari n’’abo usanga bayizi muri Primaru bakagera muri secondary barayibagiwe. iyinayo n’impano uyu muyapanikazi afite.

mugisha yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka