Ku muhanda Kigali-Huye, ugeze ahitwa i Mugandamure muri Nyanza, ni ho Haji acururiza “Haji Enterprise”. Iyo uhageze usanga imodoka zihahagarara buri kanya, akeshi abantu bagura amata batwara, abafata ifunguro, abagura ibigori byokeje, burusheti n’ibindi.
Imodoka zimwe zinjira izindi zisohoka, abantu banyuranamo ari ko bagura bimwe mu bihacururizwa.
Haji ufite imyaka 50 afite umugore n’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu, aho akorera,ni ho avuka, mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza.
Uwo mugabo avuga ko ubucuruzi yabukunze akiri umwana abukundishijwe na nyirakuru, ageze mu mashuri yisumbuye ho ngo yahasanze isoko ridasanzwe.
Agira ati “Nasanze abanyeshuri bakunda kwandikirana, ntangira kurangura impapuro, amabahasha na ‘timbre’, bakabigura cyane nkabona inyungu yikubye kabiri bityo nkabasha kwigurira imyenda.
“Sinigeze mbaho ntacuruza, ntangiye no kwigisha nabaga mfite n’utuntu ncuruza tunyongerera ku gashahara ka mwarimu. Mu 1998 ni bwo nahagaritse kwigisha niyemeza gucuruza, nshinga agashitingi ntangirira kuri litiro imwe y’amata, ngacuruza icyayi cya mukaru,imigati n’imbuto.”
Ubucuruzi ngo bwakomeje kumuhira, atangira gucuruza amata ayashyira mu majerekani manini n’uduto twa litiro eshanu, ngo abona abakiriya benshi ni ko kuva muri shitingi.
Kuva ubwo Haji yashatse ahantu hasobanutse akorera, ubu akaba afite inzu ye nini irimo ‘alimentation’ aho amata acururizwa, ngo akaba acuruza nibura litiro 1000 buri munsi. Hari kandi na resitora.
Ibyo byose Haji yabigezeho akoresha uburyo buciriritse bwo gutunganya amata, kuko kwari ukuyateka yifashishije inkwi none yazanye imashini zibikora mu buryo bugezweho nk’uko amabwiriza abisaba.
Muri 2009, Haji yasubiye mu ishuri ngo ajye kongera ubumenyi bwamufasha gucunga imari ye.
Ati “Nahisemo kwiga icungamutungo ngo njye mbyikorera aho kuzana abandi. Nize muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) ndangiza muri 2012, nyuma nkomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) muri UNILAK, ndangiza muri 2016.”
Akomeza avuga ko byamushimishije cyane kuko ubu akora ibyo afitemo ubumenyi ku buryo yumva umushinga we udashobora guhomba.
Kuri ubu, Haji arimo kubaka uruganda runini ruzatunganya amata kuko aho akorera ubu ngo ari hato, izaba ari inzu nini irimo imashini, ahakonjesherezwa amata, ububiko n’ibiro akoreramo.
Amata akoresha aturuka mu makusanyirizo yo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza, akazanwa n’imodoka ze.
Afasha abaturanyi be
Abakora akazi kwa Haji ni abaturiye ibikorwa bye, yanabubakiye ivomo kuko ngo yabonaga bavoma ibirohwa kandi ni we ugura umusaruro wabo w’amata.
Ikindi ni uko kuva muri 2000 yakuye mu muhanda abasore n’inkumi bacuruzaga mu kajagari ibintu bitandukanye, ubu bakaba babikorera iwe mu gikari kandi ngo ntacyo abishyuza nk’uko Niyonzima Issa ubakuriye abivuga.
Ati “Turi muri koperative ‘Urukundo’ y’abantu 40, dukorera mu gikari kwa Haji kandi ntacyo tumwishyura. Hari abacuruza inyama, ibigori, inkweto n’ibindi. Turashima Haji waturinze impanuka zo mu muhanda no gufungwa bya hato na hato, ubu tukaba twinjiza amafaranga afatika.”
Imbogamizi yahuye na zo ngo ni ikibazo cy’umutekano muke mu Burundi kuko wagabanije cyane umubare w’abakiriya be.
Haji ngo akunda umupira w’amaguru, akaba yarawukinnye n’ubwo atabaye icyamamare. Ubu ngo afana Rayon Sports mu Rwanda na Barcelona hanze y’igihugu, akaba ari n’umuhanzi w’indirimbo.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza ariko iyo akomeza kubikora ari n’umwarimu byari kuba urugero rw’iza kubarimu
Uwomugaborwose nintangarugero,nakomereze,aho,kuribyobikorwabyiza,ajyenda,akora,kdi,azahahe,aronke.
Uku ni ukuri kbs Haji ntawukirera iwe umwishura kuko nanjye ndi umwe mubahakorera kd nageze kuri byinshi ndi iwe ahubwo IMANA IZAMWONGERERE KD NIBYO ATEGANYA NTIHAZAGIRE UMUKOMA MUNKOKORA....Allah Azabimufashemo....
Ni ukuri imana ikomeze imugashe mumigambi ye myiza. Kandi abere isomo n’abandi babashe gutekereza barenge barenge ibyo babona bidashoboka , batinyuke bahange udushya . kuringe anteye ishyari ryiza pe.
Uyu mugabo sindamubona, ariko mukundira ko abakozi be bose bakira abantu neza. Bagira customer care isobanutse bitandukanye nibyo kuri nyirangarama.
Uko ni ukuri kuko hari abashinzwe CUSTOMER CARE NA PROTOCOL bakaba aribyo bahemberwa gusa ntakandi kazi bakora uretse gutanga ikaze no kwakira neza aba bagana